Ibidasanzwe byabaye: Yaciye agahigo mu bijyanye no guteka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Nigeria Hilda Gaci yakoze amateka nyuma yo kumara iminsi 4 ateka adahagarara, ahita ahigika uwari ufite agahigo ko kumara igihe kinini atetse wari warakoresheje amasaha 87, mu gihe uyu we yakoresheje amasaha 100.

Uyu mugore wo muri Nigeri, yatangiye igikorwa cyo guteka ku Kane w’icyumweru gishize, ageza ku wa mbere akiri guteka, nyuma y’amasaha ijana.

Izindi Nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga, uyu muntu yaciye ibintu, aho hakomeje gukwirakwiza amashusho amugaragaza ateka ndetse abandi bamushimira igikorwa cy’ubutwari yakoze, icyakora ibi ntibiremezwa n’ikigo cy’uduhigo kizwi nka Guiness World Record.

Uyu Hilda avuga ko iki gikorwa ari igitekerezo yahawe n’inshuti ye, mu gihe we yumvaga atageza ayo masaha ijana, ariko na we byamutunguye kuko yaje kuyagezaho.

Kuva ku wa Kane, uyu Munya-Nigeriyakazi yafataga iminota yo kuruhuka cyangwa isaha imwe nyuma y’amasaha 12 kugirango akore isuku y’umubiri, ubundi agakomza agateka.

Hilda w’imyaka 27 yamavuko, asanzwe ari umutetsi uzwi cyane muri Nigeria no muri Ghana.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru