Tsimane ni ubwoko bw’abantu bo muri Bolivia baba mu ishyamba rya Amazon, bazwiho kurambana imbaraga kurusha abandi bo mu bice byose by’Isi, ku buryo umukecuru w’imyaka 100 ajya guhinga, gusarura ndetse ariwe ukora imirimo yose yo mu rugo.
Ubuzima bwabo bwa buri munsi batungwa n’imirimo irimo kuroba, guhiga, guhinga, no korora amatungo magufu byumwihariko ingurube basanzwe baha agaciro cyane.
Itsinda ry’abanyamakuru ryabasuye babanje kubateguza ko muri ako gace ntawugenda buhoro waba muto cyangwa ukuze. Bakihagera bakubitanye n’umukecuru w’imyaka 84 y’amavuko Martina Gacci Nate bamusanze yagiye gukura imyumbati no gutema igitoki cyo guteka, abakirana ubwuzu, icyakora uburyo yakoraga akanagenda yihuta byatumaga abanyamakuru bamusaba ko bahagarara ngo babanze baruhuke.
Mu giturage aho batuye, si we wenyine ukuze kandi ugifite imbaraga uri muri iyi myaka, kuko hari n’umusaza w’imyaka 78 usanzwe ari umuhigi, avuga ko mbere yashoboraga kumara iminsi 2 agenda mu nzira bigasa kandi akumva nta munaniro.
Hilda Ganci Nate na Pablo Ganci Nate, ni umugore n’umugabo batazi neza imyaka yabo, gusa ngo bagereranyije n’igihe babatirijwe n’imyaka bamaranye, bavuga ko bafite hejuru y’imyaka 100 y’amavuko. Ubarebye inyuma ntiwayibakekera, kuko bagaragara nk’abari mu kigero cy’imyaka 60.
Aba kandi baracyafite imbaraga, gusa bagira bimwe mu bimenyetso by’izabukuru, nko kubabara mu mavi ariko ahandi hose ngo baba bumva ari imbirizi.
Pablo we yemera ko akiri muryerye. Imirimo bakora ni uguhinga no gusarura umuceri, ikorwa nabakuze. Aha baganiraga n’umunyamakuru bamubwira ibanga ryo kuramba kwabo.
Mukecuru Hilda ati “Dufatanya imirimo, hari ubwo njya ku bihingwa bimwe, na we agafata ibindi. Pablo yitwara neza ariko arakara nabi.”
Muzehe Pablo na we yagize ati “Kugira ngo ukomere uba ugomba kurya amafi, ariko ukayarya ari mu isupu gusa, nyuma ukanywa ikinyobwa cyitwa chichi, bitaba ibyo ukarya ipapaye, amaronji.”
Muri aka gace, biragoye ko wahasanga ibyakorewe mu nganda nk’isukari, itabi cyangwa inzoga. Abahatuye ntibajya banywa ibiyobyabwenge na bicye.
Nubwo abashakashatsi bakomeje gushakisha ibanga rituma abo muri aka gace badasaza vuba bagakomeza gukomera ndetse n’ubwonko bugakora neza ugereranyije n’abandi bari mu kigero kimwe n’icyabo ku isi, ntiharamenyekana ikibitera, gusa abashakashatsi benshi bahuriza ku mibereho yabo ya buri munsi no gukunda gukora.
Ibiribwa bakunze kurya ni imyumbati, ibitoki, ibigori, umuceri n’imbuto.
Ibarura ryakozwe muri ako gace, ryagaragaje ko abakuze nk’abo bagenda ibilometero 12 ku munsi, mu gihe ahandi ku isi umuntu ufite ubuzima bwiza asabwa kugenda byibura ibilometero 8.
Mukecuru Hilda ari mu bakorerwa isuzuma ry’ubuzima kenshi ry’abakuze nko gusuzuma indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu myaka nk’iye ariko ngo buri gihe basanga ubwonko bwe bukora vuba kandi akibuka ibintu byinshi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10