Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibidasanzwe wamenya ku bwoko bw’Aba-Tsimane baba mu ishyamba ry’inzitane rizwi ku Isi

radiotv10by radiotv10
28/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibidasanzwe wamenya ku bwoko bw’Aba-Tsimane baba mu ishyamba ry’inzitane rizwi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Tsimane ni ubwoko bw’abantu bo muri Bolivia baba mu ishyamba rya Amazon, bazwiho kurambana imbaraga kurusha abandi bo mu bice byose by’Isi, ku buryo umukecuru w’imyaka 100 ajya guhinga, gusarura ndetse ariwe ukora imirimo yose yo mu rugo.

Ubuzima bwabo bwa buri munsi batungwa n’imirimo irimo kuroba, guhiga, guhinga, no korora amatungo magufu byumwihariko ingurube basanzwe baha agaciro cyane.

Itsinda ry’abanyamakuru ryabasuye babanje kubateguza ko muri ako gace ntawugenda buhoro waba muto cyangwa ukuze. Bakihagera bakubitanye n’umukecuru w’imyaka 84 y’amavuko Martina Gacci Nate bamusanze yagiye gukura imyumbati no gutema igitoki cyo guteka, abakirana ubwuzu, icyakora uburyo yakoraga akanagenda yihuta byatumaga abanyamakuru bamusaba ko bahagarara ngo babanze baruhuke.

Mu giturage aho batuye, si we wenyine ukuze kandi ugifite imbaraga uri muri iyi myaka, kuko hari n’umusaza w’imyaka 78 usanzwe ari umuhigi, avuga ko mbere yashoboraga kumara iminsi 2 agenda mu nzira bigasa kandi akumva nta munaniro.

Hilda Ganci Nate na Pablo Ganci Nate, ni umugore n’umugabo batazi neza imyaka yabo, gusa ngo bagereranyije n’igihe babatirijwe n’imyaka bamaranye, bavuga ko bafite hejuru y’imyaka 100 y’amavuko. Ubarebye inyuma ntiwayibakekera, kuko bagaragara nk’abari mu kigero cy’imyaka 60.

Aba kandi baracyafite imbaraga, gusa bagira bimwe mu bimenyetso by’izabukuru, nko kubabara mu mavi ariko ahandi hose ngo baba bumva ari imbirizi.

Pablo we yemera ko akiri muryerye. Imirimo bakora ni uguhinga no gusarura umuceri, ikorwa nabakuze. Aha baganiraga n’umunyamakuru bamubwira ibanga ryo kuramba kwabo.

Mukecuru Hilda ati “Dufatanya imirimo, hari ubwo njya ku bihingwa bimwe, na we agafata ibindi. Pablo yitwara neza ariko arakara nabi.”

Muzehe Pablo na we yagize ati “Kugira ngo ukomere uba ugomba kurya amafi, ariko ukayarya ari mu isupu gusa, nyuma ukanywa ikinyobwa cyitwa chichi, bitaba ibyo ukarya ipapaye, amaronji.”

Muri aka gace, biragoye ko wahasanga ibyakorewe mu nganda nk’isukari, itabi cyangwa inzoga. Abahatuye ntibajya banywa ibiyobyabwenge na bicye.

Nubwo abashakashatsi bakomeje gushakisha ibanga rituma abo muri aka gace badasaza vuba bagakomeza gukomera ndetse n’ubwonko bugakora neza ugereranyije n’abandi bari mu kigero kimwe n’icyabo ku isi, ntiharamenyekana ikibitera, gusa abashakashatsi benshi bahuriza ku mibereho yabo ya buri munsi no gukunda gukora.

Ibiribwa bakunze kurya ni imyumbati, ibitoki, ibigori, umuceri n’imbuto.

Ibarura ryakozwe muri ako gace, ryagaragaje ko abakuze nk’abo bagenda ibilometero 12 ku munsi, mu gihe ahandi ku isi umuntu ufite ubuzima bwiza asabwa kugenda byibura ibilometero 8.

Mukecuru Hilda ari mu bakorerwa isuzuma ry’ubuzima kenshi ry’abakuze nko gusuzuma indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu myaka nk’iye ariko ngo buri gihe basanga ubwonko bwe bukora vuba kandi akibuka ibintu byinshi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Hari abasaba Minisiteri y’Ingabo kwibuka isezerano ry’ibyo bumvikanye mu myaka ibiri ishize

Next Post

Basabwa kumenya imihigo nyamara ibyapa yanditseho babifata nk’imitako ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basabwa kumenya imihigo nyamara ibyapa yanditseho babifata nk’imitako ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Basabwa kumenya imihigo nyamara ibyapa yanditseho babifata nk’imitako ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.