Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibigwi byayo ni ibihe?: Ibyo wamenya kuri Pyramids FC igiye gukina na APR

radiotv10by radiotv10
15/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibigwi byayo ni ibihe?: Ibyo wamenya kuri Pyramids FC igiye gukina na APR
Share on FacebookShare on Twitter

Ku Cyumweru mu masaha ashyira ay’irenga ry’izuba rya Kigali, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC izakirira kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League. Tumenye amateka y’iyi kipe ishobora kubererekera APR cyangwa ikayisezerera.

APR FC yo, ku bumva uru rurimi ndahamya ko mubizi ko ibigwi n’amateka yayo bitari byinshi cyane muri iri rushanwa abizi. Ariko se, iyi Pyramids FC yo ni ikipe ki? Ifite amateka ki? Yageze kuki? Abenshi bazi ko yabayeho 2018 ariko si ko bimeze.

Pyramids FC ni ikipe yabayeho mu 2008, yitwa Al Assiouty Sports, itangirira ahitwa Beni Seuf mu Misiri.

Nyuma y’uko ibayeho yamaze imyaka myinshi mu byiciro byo hasi ariko iza kuzamuka bwa mbere mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2014.

Urugendo rwabo rwa mbere ntirwayibereye rwiza kuko yasoje iri ku mwanya wa 19, irongera isubira mu cyiciro cya 2. Isubiyeyo yayoboye itsinda A mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 irongera izamuka mu cyiciro cya 1.

Uko yise Pyramids FC

Mu mpeshyi ya 2018, umuyobizi wa Saudi Sports Authority Turki Al-Sheikh yaguze Ikipe ya Al Assiouty sport. Uyu mugabo yahoze Ari Perezida w’icyubahiro w’ikipe izwi cyane ya Al Ahly ariko aza gutandukana na yo bitewe no kutumvikana ku buryo bwo gusinyisha abakinnyi no kubaka Sitade ubundi ajya kugura ikipe muri Beni Seuf.

Nka kwa kundi tubyumva mu nkuru zo muri Bibiliya ko hari abantu bagiye bahindurirwa izina, ni nako byagenze, iyi kipe yahise ihindurirwa izina yitwa Pyramids FC, inavanwa aho yabaga mu Bilometero 400 izanwa mu mujyi I Cairo, ubundi itangira ubuzima bushya.

Uwahoze Ari umutoza wa Al Ahly Hossam El-Badry yahise atangazwa nk’umuyobozi w’ikipe, Ahmed Hassan agirwa umuvugizi wayo, Hady Khashaba agirwa umuyobozi wa siporo, naho Alberto Valentim agirwa umutoza wayo.

Umwaka wabo wa mbere ku izina rishya Pyramids FC yasoje Ari iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona, ibona itike yo kujya mu mikino ya CAF Confederation Cup ndetse inagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Igihugu batsindwa na Zamalek 3-0.

Mu mpeshyi ya 2019, Salem Al Shamsi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yaguze imigabane muri iyi kipe, arayegukana.

Kuva yashingwa (Pyramids FC) yakomeje kwigaragaza nk’ikipe ya 3 mu Misiri kuko inshuro zose yabaye iya 3 uretse muri 2021-2022 ubwo yabaye iya 2 iri inyuma ya Zamalek.

Urugendo rwa Pyramids FC mu marushanwa Nyafurika ruteye gutya: Mu mwaka wabo wa 1 (ni ukuvuga ngo 2019-20) Pyramids FC yageze ku mukino wa nyuma nubwo yari yatangiriye mu majonjora y’ibanze. Yasezereye Etoile du Congo, CR Belouizdad na Young Africans. Pyramids Fc yayoboye itsinda yari irimo, ubundi mu mikino yo gukuranwamo, isezerera Zanaco United ku ntsinzi y’ibitego 3-1 mu mikino yombi, muri 1/2 ikuramo Horoya ku ntsinzi y’igitego 1-0, igeze ku mukino wa nyuma itsindwa na RS Berkane yo muri Maroc igitego 1-0. Uwo mwaka yarongeye isoreza ku mwanya wa 3 muri Shampiyona iwabo.

Mu myaka micye imaze nka Pyramids FC, ntirabasha gutwara igikombe cya Shampiyona, cyakora cyo yabaye iya 2 inshuro ebyiri (2021-2022 na 2022-2023) yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Igihugu inshuro ebyiri (2018-2019 na 2021-2022) ariko nabwo ntirabasha kugitwara.

APR FC ifite umusozi muremure wo kurira, cyangwa hari amahirwe ko yayikuramo?

Ikipe ya Pyramids yamaze kugera mu Rwanda

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Prince Kid wujuje ibyumweru 2 akoze ubukwe yagarutse imbere y’Urukiko

Next Post

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi washinjwaga kumwubahuka yakatiwe

Related Posts

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

by radiotv10
10/09/2025
0

Abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bagiye kureba umukino wayihuje n’iya Senegal warangiye ikipe yabo itsinzwe...

IZIHERUKA

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo
MU RWANDA

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

12/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi washinjwaga kumwubahuka yakatiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.