Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23

radiotv10by radiotv10
13/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bubiligi byifurije ishya n’ihirwe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uherutse gutangazwa ko yongeye gutsindira kuyobora iki Gihugu, bimwibutsa ko agomba kuyoboka inzira z’ibiganiro mu gushaka amahoro mu burasirazuba bw’Igihugu cye.

Ni nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje intsinzi ya Felix Tshisekedi.

Ibihugu binyuranye byahise bishimira Tshisekedi ku kuba yongeye gutorwa, ndetse bimwifuriza ishya n’ihirwe. Ibyo Bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’u Bushinwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, buvuga ko iki Gihugu “Cyifurije ishya n’ihirwe Perezida wongeye gutorwa ariko tunahamagarira impande zose za politiki ndetse na Sosiyete Sivile muri Congo, gufungura inzira z’ibiganiro, mu gucubya umwuka uri mu Gihugu.”

Iyi Minisiteri yakomeje igira iti “Kubera umwuka uri mu Burasirazuba bwa RDC, u Bufaransa buritsa ko bushyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zigamije kubona umuti mu nzira z’amahoro arambye.”

Guverinoma y’u Bubiligi na yo yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Tshisekedi, bumuhamagarira inzego zose yaba Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta kugira uruhare mu gushaka amahoro muri Congo Kinshasa.

U Bubiligi bwizeje Congo ko buzakomeza kuyiba hafi, bwaboneyeho gusaba ubutegetsi bw’iki Gihugu kuyoboka inzira z’amahoro zigamije gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwacyo.

Perezida Tshisekedi uri ku butegetsi kuva muri Mutarama 2019, yongeye gutorwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku majwi 73,47% mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

U Rwanda rwavuze ko rudashobora gukora nk’ibyakozwe n’u Burundi

Next Post

Ab’u Rwanda bavunnye sambwe, aba Ethiopia barateka: Abofisiye ba RDF n’ab’Ibihugu 10 bagaragarizanyije umuco

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ab’u Rwanda bavunnye sambwe, aba Ethiopia barateka: Abofisiye ba RDF n’ab’Ibihugu 10 bagaragarizanyije umuco

Ab’u Rwanda bavunnye sambwe, aba Ethiopia barateka: Abofisiye ba RDF n’ab’Ibihugu 10 bagaragarizanyije umuco

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.