Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

Putin muri iyi nama

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yemereye ingano z’ubuntu Ibihugu bikennye kurusha ibindi muri Afurika, ndetse n’amafaranga y’urugendo rwo kuzazigezayo, akazishyurwa n’iki Gihugu.

Byatangajwe na Perezida Vladimir Putin kuri uyu wa Kane, mu ijambo yatangiye mu nama yahuje u Burusiya na Afurika, yari imaze igihe itegerejwe na benshi.

Muri iyi nama yabereye i Saint Petersburg, Perezida Putin yemereye Ibihugu birimo Burkina Faso, Zimbabwe, Mali, Somali, Repubuka ya Centrafrique, na Eritrea; ko Igihugu cye kizabaha ingano ku buntu.

Buri Gihugu muri ibi bizahabwa izi ngano, kizakira toni ziri hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 50, ndetse bikanishyurirwa igiciro cy’ubwikorezi.

Putin yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe, ubutegetsi bw’u Burusiya bwanze kuvugurura umushinga uzwi nka ‘Black Sea Grain Initiative’ wafashaga Ukraine kohereza ingano hifashishijwe ubwato bw’ubucuruzi, ukanatuma Ibihugu bikennye muri Afurika bibasha kubona ingano.

Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya avuga ko aya masezerano atageze ku ntego yayo, ndetse ko Umuryango w’Abibumbye wananiwe kumvisha Ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi, gukuriraho ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya no kohereza ifumbire kandi byari mu bigize ayo masezerano.

Yagize ati “Ahubwo banashyizeho amananiza ku migambi yacu yo gutanga inyongeramusasuro ku Bihugu Bikennye bizikeneye. Toni zirenga 262 000 zafungiwe ku byambu by’i Burayi, twabashije kujyana toni 20 000 muri Malawi na toni 34 000 muri Kenya, ibisigaye byose biracyari mu maboko y’Abanyaburayi.”

Putin yavuze ko nubwo u Burayi bukomeje kunaniza Igihugu cye cy’u Burusiya, kitazabura kohereza ibyo gisanzwe cyohereza muri Afurika, yaba ari mu rwego rw’ubucuruzi ndetse no mu gutanga inkunga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 6 =

Previous Post

Amayeri adasanzwe yakoreshejwe n’uwibye imodoka agafatwa atarasoza umugambi

Next Post

Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ cyafatiwe icyemezo cyumvikanamo igihano ku baturage

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ cyafatiwe icyemezo cyumvikanamo igihano ku baturage

Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ cyafatiwe icyemezo cyumvikanamo igihano ku baturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.