Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura, birakekwa ko iki gikorwa cy’ubugome gifitanye isano n’amakimbirane aba bombi bamaranye igihe ashingiye ku mitungo.
Uyu mugabo w’imyaka 25 akekwaho kwica umugore w’imyaka 31 bigeze kubana nk’umugore n’umugabo, aho ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.
Abazi uyu muryango, bavuga ko bigeze n’ubundi kugirana amakimbirane ashingiye ku kutumvikana ku mutungo utimukanwa, aho umugabo yavugaga ko imirima bafitanye ari iye, undi na we akavuga ko ari iye.
Aba bombi bamaze umwaka wose babana batarasezeranye imbere y’amategeko, aho umugabo avugwaho ko yahozaga ku nkeke umugore we amukubita ijoro n’amanywa, ari na byo byatumye nyakwigendera ahungira mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma y’amezi abiri akaza gusubirayo.
Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko uriya mugabo yaje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba afite umujinya w’umuranduranzuzi, agasanga umugore we aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo, akamubwira ko agiye kumwica, ari na bwo yahitaga amukata ijosi.
Amakuru y’ubu bwicanyi kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wavuze ko nyuma yuko uyu mugabo yishe nyakwigendera na we yagerageje kwiyambura ubuzima, akaza kwikomeretsa ku ijosi.
Yagize ati “Ubu ari ku Bitaro bya Kibuye ari kuvurwa ariko acungishijwe ijisho kugira ngo adatoroka.”
Ni mu gihe Umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe muri ibi Bitaro gukorerwa isuzuma mbere yuko ushyingurwa.
RADIOTV10









