Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo rusange, nyuma yo kubasangana ibikoresho by’amashanyari urusinga rufite metero 75.

Aba bagabo bafite imyaka 43 [buri umwe] bafashwe tariki 23 Gashyantare mu bice binyuranye by’Igihugu, barimo uwafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo n’undi wafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburnegerazuba.

Bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, mubazi, fusibles, cash power n’ibindi bitandukanye bacyekwaho kwiba ku miyoboro y’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa k’uyu wafatiwe muri iyi Ntara n’ibyo bikoresho, byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Yagize ati “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Ngororero, ko hari ibikoresho by’amashanyarazi bikekwa ko byakuwe ku muyoboro w’amashanyarazi birunze mu rugo ruherereye mu murenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko mu mudugudu wa Butare; birimo urusinga rureshya na metero 75, mubazi na Kashipawa, hakozwe igikorwa cyo gushakisha abacyekwa haza gutabwa muri yombi umugabo w’imyaka 43.”

Kuri uwo munsi tariki 23 Gashyantare kandi, mu Mudugudu wa Masizi, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo hafatiwe undi mugabo wari ufite iwe mu rugo; ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, fusibles, cash power, imikandara bifashisha burira amapoto, agasanduku kabikwamo ibikoresho (toolbox) n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo abapolisi bageraga iwe bakahasanga biriya bikoresho atabasha kugaragariza inkomoko yabyo, nyuma yuko hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri kariya gace.

Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ifatwa ry’aba bagabo bombi kandi ribaye nyuma y’iminsi mike ishize, Polisi y’u Rwanda itanze umuburo ku bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ku ngaruka bazahura nazo zirimo no gufungwa igihe kitari gito.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − three =

Previous Post

Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

Next Post

Sanctions: Understanding the Belgians behaviour

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sanctions: Understanding the Belgians behaviour

Sanctions: Understanding the Belgians behaviour

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.