Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo rusange, nyuma yo kubasangana ibikoresho by’amashanyari urusinga rufite metero 75.
Aba bagabo bafite imyaka 43 [buri umwe] bafashwe tariki 23 Gashyantare mu bice binyuranye by’Igihugu, barimo uwafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo n’undi wafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburnegerazuba.
Bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, mubazi, fusibles, cash power n’ibindi bitandukanye bacyekwaho kwiba ku miyoboro y’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa k’uyu wafatiwe muri iyi Ntara n’ibyo bikoresho, byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yagize ati “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Ngororero, ko hari ibikoresho by’amashanyarazi bikekwa ko byakuwe ku muyoboro w’amashanyarazi birunze mu rugo ruherereye mu murenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko mu mudugudu wa Butare; birimo urusinga rureshya na metero 75, mubazi na Kashipawa, hakozwe igikorwa cyo gushakisha abacyekwa haza gutabwa muri yombi umugabo w’imyaka 43.”
Kuri uwo munsi tariki 23 Gashyantare kandi, mu Mudugudu wa Masizi, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo hafatiwe undi mugabo wari ufite iwe mu rugo; ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, fusibles, cash power, imikandara bifashisha burira amapoto, agasanduku kabikwamo ibikoresho (toolbox) n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo abapolisi bageraga iwe bakahasanga biriya bikoresho atabasha kugaragariza inkomoko yabyo, nyuma yuko hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri kariya gace.
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Ifatwa ry’aba bagabo bombi kandi ribaye nyuma y’iminsi mike ishize, Polisi y’u Rwanda itanze umuburo ku bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ku ngaruka bazahura nazo zirimo no gufungwa igihe kitari gito.
RADIOTV10