Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibimenyetso bya “Delta” ubwoko bushya bwa COVID19 biri kugaragara mu Rwanda – MINISANTE

radiotv10by radiotv10
09/07/2021
in MU RWANDA
0
Ibimenyetso bya “Delta” ubwoko bushya bwa COVID19  biri kugaragara mu Rwanda – MINISANTE
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko ibipimo barimo gukora bigaragaza ibimenyetso simusiga by’uko mu Rwanda hageze ubwoko bwa Koronavirusi (COVID-19) bwihinduranyije bwiswe “Delta Variant”, bikaba bishimangirwa n’ubukana bw’iyi ndwara; aho abarwayi barimo kugaragaza ibimenyetso bitajyaga bigaragara.

Minisitiri Ngamije avuga ko ibipimo biri gukorwa mu Rwanda n’amakuru atangwa n’abaganga bigaragaza ko abarwayi ba COVID-19 basigaye baza bafite ibimenyetso bidasanzwe ugereranyije n’abakirwaga mu bihe byabanje.

Agira ati “Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, ukuntu guhumeka bigoye ibyo ni ubwa mbere tubyumvise, bivuze ko ari bya bimenyetso by’ubukana bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Delta, ikindi ni uko ubwandu bwiyongereye mu gihe gito ku buryo abantu twabonaga mu mezi atatu twababonye gusa mu byumweru bine.”

See the source image

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko ibipimo barimo gukora bigaragaza ibimenyetso simusiga by’uko mu Rwanda hageze ubwoko bushya bwa Koronavirusi (COVID-19)

Yongeraho ko umuti w’agateganyo ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza asanzwe azwi mu gihe hagitegerewe ko inkingo ziboneka kuko umuntu wakingiwe bimufasha guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko igihe hagaragaye umurwayi mu baturanyi be hashyirwaho uburyo bwo gupima abahuye na we bose n’abaturanye na we kugira ngo harebwe niba yaba atayikwirakwije.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bwo gupima kugeza ku rwego rw’utugari n’imidugudu, bityo abakekwaho kwandura COVID-19 bagasuzumwa kugira ngo hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

Hagati aho abarwayi benshi barwariye mu ngo zabo basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza ubwandu, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gufatanya n’abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Ndanda ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Next Post

Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri APR FC

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri APR FC

Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri APR FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.