Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibindi byatahuwe ku washatse kwivugana Donald Trump

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibindi byatahuwe ku washatse kwivugana Donald Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Ryan Wesley Routh uherutse gufatwa nyuma yo gushaka guhitana Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America uri guhatanira kongera gusubira kuri uyu mwanya, byamenyekanye ko ari umugambi yari amaranye igihe ndetse ko atari ubwa mbere afunzwe.

Routh watawe muri yombi nyuma yuko tariki 15 Nzeri 2024, ashatse kurasira Donald Trump iwe muri Frolida aho yari ari gukina umukino wa Golf.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yatahuwe nyuma yuko umwe mu bashinzwe kurinda Trump abonye umunwa w’imbunda ye aho yari yihishe mu gihuru ngo arase uyu munyapolitiki, ubundi akaraswaho urufaya rw’amasaru, agahita acika, ariko akaza gufatwa.

Routh wacitse atarashe isasu na rimwe, yataye imbunda ye ndetse n’ibindi bikoresho yariho yifashisha kugira ngo abone uko arasa Trump.

Ubwo yagezwaha imbere y’Ubushinjacyaha muri iki cyumweru, hagaragajwe andi makuru kuri we, ashimangira ko yari amaze amezi ategura iki gitero.

Mu nyandiko yanditse avuga ko ageneye Isi akayoherereza umuntu utazwi mu mezi ashize, Routh yagaragaje ko yagiye ahusha igikorwa cyo kwivugana uyu wabaye Perezida wa USA.

Muri iyi nyandiko hari aho avuga ko “Nagerageje uko nshoboye kose mu mbaraga zose nari mfite.” Ndetse avuga ko hakenewe gutangwa amafaranga “ku wundi muntu wabasha kurangiza aka kazi.”

Routh kandi yigeze kumara imyaka 20 afunzwe, ku byaha bifitanye isano n’intwaro yari atunze.

Mu nyandiko y’amapaji umunani ikubiyemo ibirego bishinjwa uyu mugabo washatse kwivugana Trump, igaragaza ko Routh yagiye anakora ibindi byaha birimo “gukubita, urugomo, gutera ubwoba no kwivanga mu bintu” hamwe n’umwe mu ba Secret Service bihariye.

Routh azagaruka mu rukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 30 Nzeri 2024, aho biteganyijwe ko azaburana mu rubanza rw’ibanze.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, umuhungu we witwa Oran Routh, na we yatawe muri yombi, ashinjwa ibyaha birimo gukinisha abana filimi z’urukozasoni.

Ubuyobozi bwatahuye amashusho abarirwa muri magana ubwo hakorwaga isakwa mu rugo rw’uyu muhungu wa Routh aho atuye muri North Carolina, ubwo hakorwaga iperereza ku bifitanye isano n’umubyeyi we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − nine =

Previous Post

Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w’Ibihugu byombi ugana

Next Post

Hazamuwe dosiye y’ukurikiranyweho kwica umugore we amuhoye kutumvikana ku cyo baganiragaho

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Hazamuwe dosiye y’ukurikiranyweho kwica umugore we amuhoye kutumvikana ku cyo baganiragaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.