Ibipimo by’imiyobore bishyirwa hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bigaragaza ko inkingi y’imitangire ya Serivisi yagabanutseho 4,17% ikaba ari na yo yonyine yasubiye inyuma, mu gihe iyo kuzamura imibereho y’abaturage yaje inyuma ifite 75,81%.
Ibi bipimo by’imiyoborere bizwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bigaruka ku nkingi umunani ari zo; iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Ubu bushakashatsi bumuritswe ku nshuro ya cyenda, bugaragaza ko inkingi y’umutekano igikomeje kuza ku isonga; ifite 95,53% ivuye kuri 95,47% yariho mu bipimo biheruka. Nta mpinduka zidasanzwe zabayeho.
Naho inkingi y’iyubahirizwa ry’amategko, iri ku gipimo cya 90,81% ivuye kuri 87,08%. Ni ukuvuga ko yazamutseho 3,73%.
Inkingi y’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yo ifite 87,84% mu gihe mu bipimo biheruka yari ifite 83,80%. Ni ukuvuga ko yazamutseho 4,04%.
Inkingi yaje ku mwanya wa nyuma, ni iyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ifite 75,81% mu gihe mu bipimo biheruka yari kuri 75,23%. Habayeho izamuka rya 0,58%.
Indi nkingi ikunze kugarukwaho, ni iy’imitangire ya Serivisi na yo ikunze kuza inyuma, ikaba yaranamanutse ugereranyije n’ibipimo biheruka kuko iri kuri 77,69% mu gihe mu biheruka yari kuri 81.86%, ni ukuvuga ko yagabanutseho 4,17%.
Iyi nkingi y’imitangire ya Serivisi, ni na yo yonyine yasubiye inyuma ugereranyije n’ibipimo biheruka.
Inkingi y’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi na yo ikomeje kugaragaramo ibibazo kuko muri ibi bipimo byasohotse uyu munsi, ifite 77,85% mu gihe mu bipimo biheruka yari ifite 74,65% ikaba ari na yo yari inyuma.
Ubwo ibipimo biheruka byatangazwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwavuze ko impamvu iyi nkingi yaje ku mwanya wa nyuma, ari ibibazo byagiye byototera urwego rw’ubukungu n’ubucuruzi kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yavuze ko nko mu nkingi y’umutekano, impamvu ikunze kuza ku gipimo cyo hejuru, ari imikorere n’amahame ngengamyitwarire y’abakora muri uru rwego.
Ati “Iyo urebye nk’urwego rw’umutekano, urwego rwo gushimwa bukunze kuza hejuru ariko nanone urwego rwo kubazwa inshingano muri uru rwego, na rwo ruba ruri hejuru. Polisi ikunze kugaragaramo ruswa ariko ikanafatira ibyemezo abo muri uru rwego bagaragaweho ruswa. Abantu bashima cyane uburyo polisi itihanganira ruswa mu kubaza inshingano.”
Naho ku mitangire ya serivisi, yavuze ko iyo abantu bakomeje kunenga bimwe mu bibazo bigaragara mu nzego zinyuranye, nko gutwara abagenzi cyangwa mu mitangira ya serivisi mu by’amahoteli, abantu babitendaho cyane.
Avuga ko muri ibi by’imitangire ya serivisi, abantu bita ku tuntu twose nk’ubukererwe, aho gukorera, gusa akavuga ko aho ibi bipimo byatangiye kujya hanze, hakomeje kugaragara impinduka nziza.
Ati “Hari ikintu twazanye mu myumvire, nk’uburyo dusubiza abatugana baje kwaka serivisi, ni gute tubasubiza, ni gute dufata abantu batugana; kabone nubwo waba udafite igisubizo cya serivisi ashaka ariko nibura ukamwakira wamwubashye nk’umuntu.”
Yavuze ko ibi bizakomeza gusaba ubukangurambaga buzakorwa n’inzego zinyuranye, ariko abantu bakumva ko bagomba no kubazwa inshingano ku mitangire ya serivisi.
RADIOTV10