Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro byamuhuje na mugenzi we wa Congo byagombaga kubimburira ibyari guhuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, Guverinoma ya Congo yisubiye ku ngingo y’ibiganiro yari yaremeye kuzagirana na M23, bigatuma iyi nama irangira itagize icyo igeraho.

Minisitiri Olivier Nduhungire wari uyoboye intumwa za Guverinoma z’u Rwanda zitabiriye inama y’i Luanda ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, umunsi wagombaga kuberaho ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi, ariko bigasubikwa ku munota wa nyuma.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko ubwo u Rwanda rwakiraga ibaruwa y’ubutumire bw’inama y’Abakuru b’Ibihugu yagombaga kuba ku ya 15 Ukuboza, Guverinoma ya Angola nk’umuhuza, yamenyesheje u Rwanda ko “noneho Guverinoma ya Congo yemeye ibiganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rw’ibiganiro bya Nairobi.”

Angola kandi yanoherereje u Rwanda, umushinga w’amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu, wagaragazaga ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwemeye kuganira na M23.

Ati “Hanyuma rero tugeze mu nama y’Abaminisitiri ejo [ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza], Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, noneho iryo jambo ‘dialogue’ [ibiganiro] araryanga aratsemba ku buryo twamaze amasaha agera ku icyenda ari cyo kibazo turiho cyonyine.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko icyatumye iyi nama y’Abaminisitiri itagira icyo igeraho, ari ingingo imwe gusa ari yo iyi yo kuba Guverinoma ya Congo igomba kwemera kugirana ibiganiro na M23.

Ati “Kuko umubano hagati y’u Rwanda na Congo wagize ibibazo turimo ubu, kubera ibibazo bitatu by’umutekano impande zombi zivuga; hari ikibazo cy’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, hari ikibazo cy’ubwirinzi bw’u Rwanda, Guverinoma ya Congo ivuga ko zibabangamiye, ndetse n’ikibazo cya M23.”

Avuga ko ibibazo bibiri muri ibi bitatu, byahawe umurongo n’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 25 Ugushyingo, ariko iki cya M23 cyo kitarahabwa umurongo w’uburyo kizakemuka, kandi ko umuti wacyo ugomba kuva mu biganiro bya Congo n’uyu mutwe.

Minisitiri Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda ku wa Gatandatu

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko kugeza kuri iyi nama y’Abaminisitiri ya karindwi, hari intambwe yagendaga iterwa mu biganiro, ariko ko muri iyi nama yo ku wa Gatandatu, u Rwanda rwanagaragaje uko byifashe mu burasirazuba bwa Congo, aho hakigaragara ubushake bucye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro.

Ati “Kuko hari ingabo nyinshi zikomeza koherezwa hariya, hari intwaro nshya, ibikoresho bya gisirikare birimo n’aya ma-drone ya gisirikare, hari ubufatanye bukomeje hagati n’uyu mutwe wa FDLR, n’ejobundi kuva inama ya gatandatu iba ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ubu, nababwiye n’inama zagiye ziba hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo za FARDC n’abayobozi ba FDLR, kandi i Luanda turimo tuvuga ko turi kugarura amahoro.”

Nduhungirehe kandi avuga ko ubu bufatanye bwa FARDC n’abasanzwe bayifasha, barimo uyu mutwe wa FDLR, Abacancuro b’abanyaburayi, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, bufite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ku buryo bigaragara ko ubutegetsi bwa Congo budafite ubushake.

Ati “Biduteye impungenge cyane cyane ko birimo binakorwa mu gihe hari imvugo z’urwango ziyongereye harimo n’imvugo za Perezida wa Congo ubwe, wavuze inshuro nyinshi yuko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo rero n’ejo nkaba narabivuze, ko nubwo tujya mu biganiro bya Luanda, ariko n’icyo kibazo kiduteye impungenge kigomba gushakirwa umuti.”

Akomeza avuga ko atari ubwa mbere Guverinoma ya Congo inyuranyije n’ibigenda byemeranywaho mu biganiro by’i Luanda, kuko n’inama z’Abaminisitiri zabanje, zitabirwaga n’Abaminisitiri bariho mbere (Dr Vincent Biruta na Christophe Lutundula) Congo yabanje kwiyemeza kurandura FDLR, ariko ikomeza kwinangira, ahubwo ko gufatanya n’uyu mutwe w’abajenosideru, byakomeje kugira imbaraga.

Ati “Ni ukuvuga ko ibyo dukora mu biganiro by’i Luanda, kuri Congo bo, ni nk’aho ari ukwiyerurutsa bereka amahanga ko bashaka amahoro ariko batayashaka, kuko ibyo tubona bibera iburasirazuba bwa Congo byerekana ko bagitsimbaraye ku ntambara, bagitsimbaraye kuri iyo ngengabitekerezo ya Jenoside bashyizwemo na FDLR, bagitsimbaraye mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kugira ngo ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo birangire kuko na rwo birubangamiye kandi bibangamiye akarere rurimo, kandi ko ruzakomeza “guhanyanaza kugira ngo turebe yuko Guverinoma ya Congo izageza aho ikumva ko ibyo irimo byo gushaka intambara, byanze bikunze nta kamaro bifite.”

Yaboneyeho gusaba amahanga kumva ko igihe kigeze akabwira ubutegetsi bwa Congo, kumva ko inzira z’intambara zitazagira icyo zibugezaho.

Imbere ya Guverinoma ya Angola, Minisitiri wa Congo yarisubiye bitunguranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo

Next Post

Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho

Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.