Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiregwa Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative byatangajwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibiregwa Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative byatangajwe imbere y’Urukiko

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha igitinyiro, yahakanye ibyaha akurikiranyweho, avuga ko bimwe muri byo bifite abandi babibazwa kuko byari mu nshingano zabo.

Ni mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko abaregwa muri iyi dosiye bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Prof Harelimana aregwa hamwe n’Umukozi ushinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, Hakizimana Clever ndetse n’uwari ushinzwe ububiko muri iki kigo, Gahongayire Liliane.

Prof Harelimana aregwa ibyaha birimo gukoresha igitinyiro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ubushinjacyaha bugaragaza bimwe mu bikorwa bigize ibyaha bikekwa kuri Prof Harelimana, bwavuze ko hari abakozi babiri b’ikigo yayoboraga, bohereje mu butumwa bwo kujyana n’Ikigo gitegura ibizamini by’akazi k’abinjira muri iki kigo, bakifashishwa mu gutegura ibizamini kandi na bo bari abakandida.

Bwavuze ko byumvikana ko ntacyari kubabuza gutsindira imyanya bakoreragaho ibizamini. Buti “Icyavuyemo ni uko na bo batsinze kandi bafite amanota yo hejuru, nka 90.’’

Prof Harelimana agira icyo avuga kuri iki gikorwa kiri mu bigize ibyaha akekwaho, yavuze ko nubwo yari umuyobozi ariko atari we wari ufite inshingano zo gushyira mu myaka abakozi kandi ko atari no kubasha kumenya ko abo bakozi bari mu bazakora ibizamini.

Ati “Sinigeze menya ko abo bakozi bari mu bakandida bazakora ibyo bizamini. Icyo kigo cyatsindiye isoko muri RCA ubusanzwe gisaba DAF (Ushinzwe Imari) na HR (ushinzwe abakozi) ko bakorana.’’

Prof Harelimana wagaragazaga ko ibi ashinjwa, biba bifite ubishinzwe ku buryo ari we wabitangaho ibisobanuro birambuye.

Yagize ati “Umukozi ushinzwe Amasoko ni we ukurikirana ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo. Iyo asabye ibisobanuro ni we ubitanga kugeza birangiye. Uyu mukozi ushinzwe amasoko twari tumaranye hafi imyaka itanu. Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.”

Ubushinjacyaha kandi bwanasobanuye ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, buvuga ko hari amajwi yumvikanamo uyu wahoze ayora RCA yigamba ko muri iki kigo, afite ububasha bwo kuba uwo ashaka ari we uhabwa akazi.

Bwavuze ko ayo majwi yafashwe Prof Harelimana aganira n’Umukozi w’iki Kigo yayobora, amusaba ko uwo badashaka agomba kwirukanwa, kandi koko bamwe birukanywe.

Iki cyaha na cyo Prof Harelimana yagihakanye, avuga ko gishingiye ku inyerezwa ry’amafaranga yanyerejwe muri Koperative yitwa KIAKA, aho umukozi wayo yasabye ruswa ya miliyoni 22 Frw, bikaza kuvamo ibibazo byatumye havugwa ibyumvikana muri ayo majwi.

Ni mu gihe Hakizimana Clever we ashinjwa ibyaha birimo na we gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Naho Gahongayire Liliane ashinjwa na we ibyaha birimo icyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano. Bose bakaba baburana bahakana ibyaha bashinjwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagendewe ku byagezweho mu iperereza nk’uko binagaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, bityo ko abaregwa, bakwiye gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwanzura ko ruzasomwa umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha, tariki 03 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 1 =

Previous Post

Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Next Post

Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi

Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.