Polisi y’Igihugu cya Koreya y’Epfo, yatangiye ibikorwa byo gusaka ibiro bya Perezida biri i Seoul, nyuma yuko mu cyumweru gishize, Perezida Yoon Suk Yeol agerageje guhagarika ibikorwa by’amategeko asanzweho agashyiraho ibihe bidasanzwe muri iki Gihugu.
Polisi yo muri iki Gihugu ivuga ko nubwo babashije kwinjira mu bindi biro by’abakozi ba Leta, bananiwe kwinjira mu nyubako irimo ibiro bya Yoon, kuko izengurutswe n’abashinzwe umutekano.
Perezida Yoon, yakomeje kuguma ku butegetsi nubwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye umushinga wo kumweguza ndetse akaba ari no gukorwaho iperereza n’inzego zitandukanye za Leta ku byaha byo kugambanira Igihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki Gihugu, Kim Yong-hyun, wemeye ko ari we wemeje itegeko rya gisirikare rishyiraho ibihe bidasanzwe, yagerageje kwiyahura aho yari afungiye, nkuko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.
Abayobozi benshi bari hafi ya Yoon, na bo bakomeje kwegura. Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi bavuze ko batazemera ko Yoon yeguzwa ku mwanya wa Perezida, nyuma yuko yemeye kugabanya manda ye no kutivanga mu by’ububanyi n’amahanga ndetse n’ibya politiki y’imbere mu Gihugu.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Party, rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ryo ryabiteye utwatsi, rivuga ko ibi bihabanye n’Itegeko Nshinga.
Kugeza kuri Gatatu tariki 11 ukuboza 2024, Abaturage bo muri iki Gihugu cya Korea y’Epfo, bakomeje imyigaragambyo bari gukorera mu mihanda basaba ko Perezida yegura.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10