Saturday, November 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibirori byagaragaje umwihariko mu myidagaduro mu Rwanda biragarutse

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Ibirori byagaragaje umwihariko mu myidagaduro mu Rwanda biragarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cya ‘Kigali Auto Show’ kimurikirwamo imodoka z’ubwoko bwihariye, kiragarutse ku nshuro yacyo ya kabiri, aho icy’uyu mwaka kitezwemo imodoka 100.

Iki gikorwa cyabaye bwa mbere umwaka ushize aho cyamurikiwemo imodoka 30 cyabereye kuri Sitade ikinirwamo umukino wa Cricket y’i Gahanga.

Kigali Auto Show igarukanye udushya, izabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kanama ahazwi nka Tuza Inn.

Iki gikorwa cy’uyu mwaka kizitabirwa n’itsinda rya ‘Tag Team’ rimaze kwamamara mu kuvangavanga imiziki bazwiho umwihariko wo kubikora banavuza ingoma zaka umuriro.

Hanategerejwemo kandi itsinda ‘Subaru Boys’ ryo muri Uganda rizwiho ubuhanga mu gutwara imodoka, aho rizaza ritwaye imodoka icumi zizahagurukira i Kigali zerekeza i Nyamata.

Nanone kandi umuvangamiziki umaze kubaka izina mu Rwanda, Dj Marnaud ndetse n’umunyamakuru Miss Uwase Muyango, na bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

Uretse kuba muri iki gikorwa cya ‘Kigali Auto Show’ kimurikirwamo imodoka na moto bifite umwihariko, hanerekanerwamo ubuhanga budasanzwe mu gutwara ibi binyabiziga.

Muri iyi myiyereko kandi hitezwemo udushya turimo kuba imodoka 100 zizahagurukira mu Mujyi wa Kigali zerecyeza i Nyamata.

AMAFOTO Y’IGIKORWA NK’IKI UMWAKA USHIZE

Noella ISIMBI AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Nyuma ya Sitade Amahoro hagiye gutahwa ikindi gikorwa remezo cya Siporo mu Rwanda

Next Post

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Related Posts

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze...

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

by radiotv10
19/11/2025
0

Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na...

IZIHERUKA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika
AMAHANGA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

21/11/2025
Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

21/11/2025
Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

21/11/2025
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya 'Permis' mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.