Habura umunsi umwe ngo irushanwa menywabose ry’amagare rya Tour du Rwanda, ritangire, i Bugesera hakozwe igisa n’akarasisi ko kwinjiza abantu mu mwuka wa Tour du Rwanda, kagaragayemo kabuhariwe mu mukino w’amagare.
Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’umukino w’amagare (Pump track) giherutse kuzura mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Kabuhariwe mu mukino w’amagare Umwongereza Chriss Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse n’ikipe, bagaragaye muri iki gikorwa.
Uyu rurangiranwa mu mukino w’amagare ndetse n’ikipe ye, bari kumwe kandi n’ikipe ya Gasore Serge Foundation, bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gutaha iki kibuga.
Iki Kibuga kandi cyubatswe ku bufatanye n’iyi kipe Israel Premier Tech, yafatanyije n’abana b’Abanyarwanda kugitaha, kizajya gikinirwaho amarushanwa atandukanye.
Muri iki gikorwa cyari ibirori binogeye ijisho aho aba bakinnyi b’amagare, bazengurukaga ku muvuduko wo hejuru bakatakata mu tununga turi aha, ibintu bikunze kugaragara kuri televiziyo.
Iki gikorwa kibaye habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda itangire, dore ko kuva ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, abahanga mu kunyonga igare bazatangira kwigaragaza.
RADIOTV10