Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Munoga ryo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvugwaho kugurisha bimwe mu biryo by’abanyeshuri, avuga ko yashakaga kwishyura umwenda w’iri shuri, mu gihe abandi babivuga ukundi.
Uyu muyobozi wa Monoga Primary School witwa Nsengimana aravugwaho kugurisha ibilo 150 by’ibiryo by’abanyeshuri, aho we avuga ko yashakaga gukura iri shuri mu madeni, ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukavuga ko atari ukuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Epimaque Munyakazi yavuze ko mu bilo 150 byari byagurishijwe n’uyu muyobozi w’Ishuri, ubuyobozi bwabashije kugaruzamo ibilo 100.
Gitifu avuga ko uyu muyobozi w’ishuri “yakoze amakosa yo kugurisha ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ideni avuga ko afitiye abantu.”
Amakuru avuga kandi ko Nsengimana yatumijweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo asobanure iby’aya makosa yakoze, ariko akanga kwitaba, ahubwo agahitamo gucika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yagize ati “Tugiye gukora raporo tuyishyikirize ubuyobozi bw’Akarere buzabimubaze.”
Amakuru aturuka muri iri shuri riyoborwa n’uyu uvugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri, avuga ko kuva yamenya ko yatahuweho aya makosa, atarongera gukandagira kuri iri shuri.
Bamwe mu bakurikiranye iki kibazo, bavuga ko ibyo biryo byaguzwe n’umugore ufitanye isano n’uyu muyobozi w’ishuri, ariko we akavuga ko yashakaga gukuramo umwenda yafashe nyuma y’icyorezo cya Covid.
Mbere yo kugurisha ayo mafunguro y’abanyeshuri, uyu wabikoze yabanje gukora inyandiko y’amasezerano y’ubugure adafite ishingiro, kuko nta mwenda iri shuri ribereyemo uwo muntu.
Umwe mu bazi imiterere y’iki kibazo banagikurikiranye, yagize ati “Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.”
Abakorana n’uyu muyobozi w’ishuri, bamugayira ibi yakoze, bakavuga ko nk’umurezi kandi uyobora ishuri yari akwiye gutanga urugero rwiza aho kwijandika mu manyanga nk’ayo.
RADIOTV10