Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bitavugwaho rumwe by’Umuyobozi w’Ishuri uvugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in MU RWANDA
0
Ibisobanuro bitavugwaho rumwe by’Umuyobozi w’Ishuri uvugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Munoga ryo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvugwaho kugurisha bimwe mu biryo by’abanyeshuri, avuga ko yashakaga kwishyura umwenda w’iri shuri, mu gihe abandi babivuga ukundi.

Uyu muyobozi wa Monoga Primary School witwa Nsengimana aravugwaho kugurisha ibilo 150 by’ibiryo by’abanyeshuri, aho we avuga ko yashakaga gukura iri shuri mu madeni, ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukavuga ko atari ukuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Epimaque Munyakazi yavuze ko mu bilo 150 byari byagurishijwe n’uyu muyobozi w’Ishuri, ubuyobozi bwabashije kugaruzamo ibilo 100.

Gitifu avuga ko uyu muyobozi w’ishuri “yakoze amakosa yo kugurisha ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ideni avuga ko afitiye abantu.”

Amakuru avuga kandi ko Nsengimana yatumijweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo asobanure iby’aya makosa yakoze, ariko akanga kwitaba, ahubwo agahitamo gucika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yagize ati “Tugiye gukora raporo tuyishyikirize ubuyobozi bw’Akarere buzabimubaze.”

Amakuru aturuka muri iri shuri riyoborwa n’uyu uvugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri, avuga ko kuva yamenya ko yatahuweho aya makosa, atarongera gukandagira kuri iri shuri.

Bamwe mu bakurikiranye iki kibazo, bavuga ko ibyo biryo byaguzwe n’umugore ufitanye isano n’uyu muyobozi w’ishuri, ariko we akavuga ko yashakaga gukuramo umwenda yafashe nyuma y’icyorezo cya Covid.

Mbere yo kugurisha ayo mafunguro y’abanyeshuri, uyu wabikoze yabanje gukora inyandiko y’amasezerano y’ubugure adafite ishingiro, kuko nta mwenda iri shuri ribereyemo uwo muntu.

Umwe mu bazi imiterere y’iki kibazo banagikurikiranye, yagize ati “Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.”

Abakorana n’uyu muyobozi w’ishuri, bamugayira ibi yakoze, bakavuga ko nk’umurezi kandi uyobora ishuri yari akwiye gutanga urugero rwiza aho kwijandika mu manyanga nk’ayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 4 =

Previous Post

Eng.-Date set for first peace agreement signing between Rwanda and DRC

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.