Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi (Croix Rouge/Red Cross) ishami ryawo mu Rwanda, ryatanze umucyo ku ifoto igaragaza umukorerabushake wawo ari kuganira n’umwe mu bakinnyi bari muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, bamwe bakeketse ko bariho bahana nimero, ariko n’ubundi ntibyabuza impaka gukomeza.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye iyi foto, aho aba bombi baba bacigatiye telefone mu ntoki, bari kuganira, bishimye, byanatumye hari abaha igisobanuro ibyo barimo.
Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukorera imwe mu maradiyo yo mu Rwanda, uri mu basangije abantu iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Ubu aka-number ntagacyuye Koboyi Turi aho? UCI World Championship Kigali 2025 ni Show Kabisa!”
Uretse uyu munyamakuru, n’abandi banyuranye bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, bavugaga ko umukorerabushake w’uyu Muryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi Croix Rouge ndetse n’uriya mukinnyi bariho bahana nimero.
Gusa uyu Muryango wahakanaye igisobanuro cyahawe iyi foto, aho wavuze ko aba bombi batariho bahana nimero cyangwa bibwirana nk’uko bamwe babiketse.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwa Red Cross ishami ryayo mu Rwanda, bugira buti “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto, ntibifite aho bihuriye n’ukuri.”
Uyu Muryango ukomeza ugira uti “Umukorerabushake wa Rwanda Red Cross wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa internet.”
Ni mu gihe bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa X, n’ubundi batanyuzwe n’ibi bisobanuro, aho bavugaga ko uyu muryango wagendeye ku bisobanuro wahawe n’umukorerabushake wawo, ariko ukuri kuzwi na ba nyiri ubwite.
Uwitwa Sam Kabera yagize ati “Bahanye imibare 10 [nimero ya telefone] byo bitwaye iki? Rwanda Red Cross hano muratubwira ibyo umukobwa yababwiye ariko we azi ibyo yakoze. Azibikeho rwose.”
Abakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi foto, bavuga ko n’iyo bariya bombi bahana nimero, batabibonamo ikibazo.
Uwitwa Nsengimana Jado [Rwamucyo w’u Rwanda] na we yagize ati “Ari umukorerabushake wa Rwanda Red Cross arishimye, ari umushyitsi wacu uri kunyonga igare na we ibyishimo byamusaze, ahubwo uwo mwali mumuhe ishimwe no kuba ari kuganiriza umushyitsi amuha serivise uko bikwiye. Anashatse yakwagura u Rwanda iyo, naho kwisobanura nta kibi gihari rwose.”
Uwitwa Murangwa Hussein na we ati “Ese ibyo bindi byo abaye yarabikoze bitwaye iki? Mwibuke ko bavuga ngo “inshuti umuntu ayikura ku nzira”! Ibindi ni amagambo.”
Hari n’abavuze ko biriya bisobanuro byatanzwe n’uriya muryango bitari ngombwa, kuko nta gikuba cyacitse, ngo yewe n’iyo bariya baba bahanye nimero koko, ntacyo byaba bitwaye.
RADIOTV10