Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha gapima amacandwe, nyuma yuko hari ugaragaje ko izamuka ry’imibare y’abandura iyi Virusi ishobora kuba ifitanye isano n’ubu buryo bukoreshwa.
Umwe mu bakunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, witwa Rameck Gisanintwari yavuze ko imibare y’urubyiruko rwandura Virusi itera SIDA mu Rwanda ikomeje kwiyongera.
Yakomeje avuga ko uburyo bwo kwisuzuma Virusi itera SIDA hakoreshejwe uburyo bwo gupima mu macandwe bushobora kuba butatanga ibisubizo byizewe 100%.
Ati “Ko SIDA itandurira mu macandwe, aka gakoresho bakoza mu kanwa ku ishinya bapima HIV/AIDS, kabona SIDA gute kandi mu macandwe nta SIDA ibamo. Aka gakoresho kakwizerwa ka ngahe ku ijana?”
Mu gusubiza uyu wagaragaje izi mpungenge, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyavuze ko ari byo koko “Virusi itera SIDA ntiba mu macandwe ku buryo yananduriramo. Ariko, igikoresho OraQuick ntigipima virusi ubwayo, ahubwo gipima abasirikare b’umubiri (antibodies) umubiri wakoze mu maraso mu kurwanya iyi virusi (VIH).”
RBC yakomeje igira iti “Aba basirikare b’umubiri (antibodies baba bari no mu macandwe (biturutse mu maraso), ni yo mpamvu iki gikoresho gishobora kuyibona n’iyo gikoze ku ishinya gusa.”
Iki kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima kivuga ko ibi “Bivuze ko si SIDA iri mu macandwe, ahubwo ni ibimenyetso by’uko umubiri wayirwanyije.”
RBC yamaze impungenge, ivuga ko iki gikoresho (OraQuick) kizewe hafi ya 99%, kandi gishobora gutuma hamenyekana abanduye ku kigero cya 99% ndetse n’abatanduye kuri 99%.
Gusa nanone iyo umuntu acyandura iyi Virusi itera SIDA mu gihe kiri munsi y’ibyumweru biri hagati ya bitatu na 12, antibodies ziba zitaragaragara neza, akaba ari yo mpamvu abantu bagirwa inama yo gusubiramo ibizamini cyangwa bakajya gukoresha ikizamini cyo mu maraso ku Bigo Nderabuzima.
RADIOTV10











