Umugabo wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura mu Karere ka Karongi, kubera icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20, yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha, avuga ko uyu mugabo yafatiwe iki cyemezo nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rusanze hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo akekwaho gukora iki cyaha.
Muri zimwe muri izi mpamvu, ni uko uregwa ubwe, mu mabazwa yakorewe yemeye icyaha cyo gusambanya umukobwa we yibyariye, ariko akisobanura avuga ko yabitewe n’ubusinzi bwamuyoboje.
Ubushinjacyaha bwagize buti “Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa yibyariye; akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.”
Mu gihe iperereza kuri uyu mugabo rigikomeje, Urukiko rwafashe icyemezo ko uyu mugabo akurikiranwa afunzwe by’agatetanyo iminsi 30.
Ni mu gihe dosiye y’uyu mugabo ikubiyemo ikirego cye cyo gusambanya umwana we, yari yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura, rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo tariki 15 Ugushyingo 2024.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho, azahanishwa gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu gika cya nyuma cy’iyi ngingo, kigaragaza impamvu zishobora gutuma umuntu ahanishwa gufungwa burundu kuri iki cyaha; kivuga ko iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:
1° byakozwe n’abantu barenze umwe;
2° byateye urupfu uwabikorewe;
3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri; (ari byo bireba uyu mugabo)
4°byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.
RADIOTV10