Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we yibyariye n’icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura mu Karere ka Karongi, kubera icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20, yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha, avuga ko uyu mugabo yafatiwe iki cyemezo nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rusanze hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo akekwaho gukora iki cyaha.

Muri zimwe muri izi mpamvu, ni uko uregwa ubwe, mu mabazwa yakorewe yemeye icyaha cyo gusambanya umukobwa we yibyariye, ariko akisobanura avuga ko yabitewe n’ubusinzi bwamuyoboje.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa yibyariye; akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.”

Mu gihe iperereza kuri uyu mugabo rigikomeje, Urukiko rwafashe icyemezo ko uyu mugabo akurikiranwa afunzwe by’agatetanyo iminsi 30.

Ni mu gihe dosiye y’uyu mugabo ikubiyemo ikirego cye cyo gusambanya umwana we, yari yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura, rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo tariki 15 Ugushyingo 2024.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho, azahanishwa gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gika cya nyuma cy’iyi ngingo, kigaragaza impamvu zishobora gutuma umuntu ahanishwa gufungwa burundu kuri iki cyaha; kivuga ko iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri; (ari byo bireba uyu mugabo)

4°byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa

Next Post

Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse

Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.