Umuganga mukuru muri zone ya Rutshuru, Dr. Christian Bitwayiki yagize icyo avuga kuri raporo ivuga ko hagaragaye imfu z’abantu 1 000 zikomoka ku bwandu bwa Virusi itera SIDA, avuga ko ibivugwa n’iyi raporo atari ukuri.
Yabitangaje mu bisobanuro by’ingenzi nyuma ya raporo y’umuryango Actions pour la Protection Civile et le Développement yagaragaje ko hagaragaye ziriya mpfu zatewe na SIDA.
Dr. Christian Bitwayiki avuga ko akurikije amakuru mpamo na we ahagazeho, ari uko mu mwaka ushize hagaragaye impfu 13 zikomoka kuri SIDA muri zone Rutshuru, mu gihe muri Teritwari yose ya Rutshuru habayeho impfu 37.
Yavuze ko hakunze kubaho urujijo ku bantu bitaba Imana bazize Virusi ya SIDA, kuko hari n’abapfa bafite ubwandu bikitirirwa ko ari yo ibahitanye nyamara atari yo.
Yagize ati “Urupfu rukomoka ku cyorezo cya SIDA ruvuga ko umuntu ubana na virusi itera SIDA ibyuririzi bya virusi itera SIDA kandi agapfa ari byo azize.”
Uyu muganga yakomeje agira ati “Nubwo umuntu yaba afite n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, ashobora no kwicwa n’indi mpamvu (malariya, indwara yo gucika kw’imitsi, ingorane zikomoka ku muriro wa tifoyide), kandi umuntu nk’uwo ntafatwa nk’uwapfuye azize virusi itera SIDA, kabone n’iyo yaba yari arwaye virusi itera SIDA.”
Avuga ko abantu bakunze kwitiranye impfu zatewe n’izindi mpamvu bakazifata nk’izatewe na SIDA, kuko hari nk’abarwara Cancer n’izindi ndwara zikomeye, bakaba banarwaye SIDA, bakwitaba Imana, bikavugwa ko bishwe n’iki cyorezo.
Dr. Bitwayiki yemeza ko virusi itera SIDA ikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomere muri Zone ya Rutshuru, agasaba abafatanyabikorwa yaba mu bya tekiniki ndetse no mu bushobozi, gukomeza kugira uruhare mu kwita no gukurikirana abafite ubwandu bw’iyi ndwara.
RADIOTV10











