Umwana w’imyaka 15 y’amavuko, uregwa kwica umwana muto w’imyaka ibiri wo mu mu muryango yakoreragamo akazi ko mu rugo, yemera icyaha akavuga yabitewe n’umujinya wo kuba uwo mwana yari yiyanduje.
Uyu mwana w’umuhungu uregwa kwica umwana w’imyaka ibiri yareraga, yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri iki cyaha cyo kwica biturutse ku bushake.
Ni icyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize, tariki 08 Ukuboza 2024, aho uyu mwana w’umukozi wo mu rugo, yanigaga nyakwigendera bikamuviramo urupfu.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uregwa yemera icyaha ndetse akanavuga ko kuniga uriya mwana yabitewe n’umujinya wo kuba yari yiyanduje.
Ubushinjacyaha bugira buti “Uregwa yaburanye yemera icyaha asobanura ko uwo mwana yiyanduje biramubabaza, aramufata aramuniga amuhirikira ku buriri, Nyina w’uwo mwana aje asanga umwana afite akuka gacye, amujyana kwa muganga amugezayo yamaze gupfa.”
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwumvise impande zombi muri iri buranisha, rwahise rupfundikira uru rubanza, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 27 Gashyantare 2025.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kiregwa uyu mwana w’umuhungu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10