Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umukozi wo mu rugo uregwa kwica umwana yareraga amuhoye ko yiyanduje

radiotv10by radiotv10
15/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko, uregwa kwica umwana muto w’imyaka ibiri wo mu mu muryango yakoreragamo akazi ko mu rugo, yemera icyaha akavuga yabitewe n’umujinya wo kuba uwo mwana yari yiyanduje.

Uyu mwana w’umuhungu uregwa kwica umwana w’imyaka ibiri yareraga, yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri iki cyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Ni icyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize, tariki 08 Ukuboza 2024, aho uyu mwana w’umukozi wo mu rugo, yanigaga nyakwigendera bikamuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uregwa yemera icyaha ndetse akanavuga ko kuniga uriya mwana yabitewe n’umujinya wo kuba yari yiyanduje.

Ubushinjacyaha bugira buti “Uregwa yaburanye yemera icyaha asobanura ko uwo mwana yiyanduje biramubabaza, aramufata aramuniga amuhirikira ku buriri, Nyina w’uwo mwana aje asanga umwana afite akuka gacye, amujyana kwa muganga amugezayo yamaze gupfa.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwumvise impande zombi muri iri buranisha, rwahise rupfundikira uru rubanza, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 27 Gashyantare 2025.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kiregwa uyu mwana w’umuhungu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya

Next Post

Kigali: Umusore wafatanywe amafaranga y’amiganano yabajijwe inkomoko yayo biramuyobera

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umusore wafatanywe amafaranga y’amiganano yabajijwe inkomoko yayo biramuyobera

Kigali: Umusore wafatanywe amafaranga y’amiganano yabajijwe inkomoko yayo biramuyobera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.