Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisubizo by’ibyo wakwibaza ku bigiye gukurikiraho nyuma yuko M23 ifashe Goma n’urugendo rwayibagejeje

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma ubu amahoro akaba ahinda, bamwe baribaza ikigiye gukurikiraho. Twagiranye ikiganiro kihariye n’Umuvugizi w’uyu mutwe, atubwira byinshi ku rugamba rwabagejeje muri uyu Murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, ndetse n’icyo bagiye guhita bakora.

Mu rukerero rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, inkuru yari igezweho muri Afurika no ku Isi hose, ni iy’uko umutwe wa M23 wari umaze gutangaza ko wamaze kubohoza umujyi wa Goma, nyuma y’iminsi ibiri y’urugamba rw’amahina.

Nubwo uyu mutwe wari watangaje ko wabohoje uyu mujyi, ariko urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana kugeza hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri, aho abarwanyi ba M23 batsinsuraraga burundu umwanzi wabo, no kumuhiga bukware.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Oscar Balinda; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko iyi ntsinzi babonye kimwe n’izindi bagiye babona, ntahandi zishingiye atari ku mpamvu uyu mutwe urwanira, kuko uharanira icyiza no kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Avuga ko hari Abanyekongo bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu Gihugu cyabo bazira ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga, kandi ko ibi bidakwiye.

Ati “Ni gakondo yacu, nta muntu n’umwe wakwiha uburenganzira bwo kudukura kuri gakondo yacu. Ubu rero twagarutse turi iwacu, abaturage baratwishimiye cyane, mwabonye uko twaramukanyaga na bariya bantu, bose turaziranye, bati ‘karibu karibu, ikaze turishimye kubona muje’.”

Avuga kandi ko ari na ko byari bimeze mu nzira banyuragamo ubwo bari muri uru rugamba rwo kuza kubohoza Goma. Ati “Mu nzira aho twazaga baraduhagarikaga, bati ‘nimureke tubaramutse twari tubakumbuye’, tugaharagara tugasaba na bo.”

Balinda avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane baramukiye mu bikorwa byo gusubiza ibikorwa ku murongo kuko hari ibikorwa remezo byangiritse muri uyu Mujyi wa Goma.

Ati “Ubu turi kugira ngo tugarure ubuzima, tugarure amazi n’amashanyarazi, turagira ngo itangazamakuru ryose rikore, abaturage tubahumurize, basubire mu mirimo yabo, amashuri atangire, ibitaro bikore, abacuruza bacuruze, abajya guhinga bahinge, aborozi borore…”

Oscar Balinda avuga ko kandi bahita banashyiraho abayobozi b’inzego muri uyu Mujyi wa Goma nk’uko bagiye babikora mu bindi bice byose biri mu maboko y’uyu mutwe.

Ati “Abaturage baba bakeneye kubegereza inzego z’ubuyobozi, nk’ayo mashuri ntabwo yakora hatariho inzego z’ubuyobozi, ibyo bitaro ntibyakora bidafite inzego z’ubuyobozi, abaturage ku bwabo, abashakana, abagira bate, bakeneye inzego z’ibanze zo kubayobora kugira ngo bamenye amabwiriza n’imigambi ya AFC/M23.”

 

Baraguma i Goma cyangwa barakomeza?

Umuvugizi wa M23, Oscar Balinda avuga kandi ko nkuko uyu mutwe wakomeje kwitwara, utajya upfa kugaba ibitero ku buryo aka kanya bavuga ko bagiye gukurikizaho agace aka n’aka, ariko ko igihe cyose umwanzi abasumbirije n’ubundi bazitabara kandi bakajya kumurandurira aho azaba ari hose mu gihe yaba akomeje kubangamira abaturage.

Ati “Aho umwanzi azahohotera abaturage, tuzajya gutabara umuturage, kuko umuturage ni we twahagurukiye kugira ngo dutabare, ni we turwanirira, tuzagenda tumutabare, izo ntwaro zose tuzicecekeshe nk’uko twazicecekesheje muri uyu Mujyi.”

Oscar Balinda avuga kandi ko amaboko y’ibiganiro kuri M23 agifunguye, ku buryo igihe cyose ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buzemera ko bugirana ibiganiro n’uyu mutwe, biteguye.

Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko hazanakurikiraho igikorwa cyo gucyura impunzi, byumwihariko muri uyu Mujyi wa Goma, hakaba hari gukorwa igikorwa cyo kubanza gukura ibisasu biri mu bice binyuranye, kugira ngo bitazahungabanya abazaba bagarutse mu byabo.

Yavuze ko no mu bice bimaze igihe byarabohowe, zimwe mu mpunzi zari zari zabivuyemo, zagiye zitahuka, ubu bakaba baganje mu byabo banakora ibikorwa bibateza imbere.

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Next Post

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.