Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibitamenyerewe ku Isi byagaragaye ku mukobwa watunguye benshi

radiotv10by radiotv10
29/04/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibitamenyerewe ku Isi byagaragaye ku mukobwa watunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yiyemerera ko yabaye imbata yo kurya isabune, ndetse ko iyo atayibonye abura amahoro, ku buryo atuza iyo ayiriye.

Ni umukobwa witwa Tempestt Henderson wo muri muri Leta ya Frolida muri Leta Zunze Ubumwe za America, wabwiye Ikinyamakuru Truly ko akunda kurya isabune n’indi miti bifashisha mu gukora isuku, ku buryo ngo bigeze aho abura amahoro iyo atabonye agasabune ko kurya.

Uyu mukobwa avuga ko byatangiye akiri muto ubwo yakundaga impumuro y’amasabune ku buryo yahoraga azihumuriza nyuma biza kugera atangira kurya arigataho haba amasabune y’ifu n’izindi zisanzwe cyane cyane mu gihe ari gukaraba mu maso yishimiraga kuyirya nta mpungenge.

Avuga ko byaje gukomeza kugeza ubwo abaswe na byo, aho byatangiye ubwo yabyukaga buri gitondo akihereraa karigata ku gasaune k’ifu ubundi umunsi we ugatangira neza.

Avuga kandi kurigata isabune byamufashaga no mu gihe yumva atanezerewe cyangwa afite ibyamubabaje, ku buryo iyo yaryaga isabune, yumvaga anezerewe n’agahinda kose kagahita gahunga. Avuga ko byibura ku munsi ashobora kurya isabune inshuro 7.

Yicaraga ku meza ubundi agafata ifurusheti n’icyuma akarya isabune akanasomeza indi

Icyakora nubwo ibyo byose abizi uyu mukobwa avuga ko amahoro ya mbere ayakura ku isabune. Aha yabwiraga umuganga.

Yagize ati “Ndya isabune iyo ndi gukaraba intoki, iyo ndi mu bukarabiro hari n’igihe ndya isabune nicaye mu cyumba cyanjye. Byonyine iyo ntekereje isabune cyangwa undi muti wose usukura mpita numva mbaye mushya. Iyo mpangayitse cyane ndya isabune nyinshi.”

Tempest yabonye atakomeza kubihisja, afata umwanzuro wo kubibwira inshuti ze ndetse n’ababyeyi ubwo yabonaga ko bikabije kubera ko ngo mu gihe abandi bitwaza twa bombo we yitwazaga agasabune ko kuza kunyunguta mu gihe ari ku ishuri.

Umuryango wemujyanye ku baganga cyane abakurikirana ibibazo byo mu mutwe ngo bamufashe gucika kuri iyo ngeso yashoboraga kuzamugeza ku rupfu.

Ni inkuru yavugishije abatari bacye, bamwe bakavuga ko bishoboka ko umubiri we utari nk’uwabandi.

Icyakora nyuma y’igihe avuye ka muganga amakuru avuga ko ubu yahagaritse kuyirya icyakora ngo aracyakunda impumuro yayo ndetse n’iyo imufasha kumererwa neza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 20 =

Previous Post

Umwarimu w’imyitozo ya ‘Yoga’ igera no ku mitekerereze ya muntu yahishuye byinshi bitayizwiho

Next Post

Amakipe abiri akomeye i Burayi yaganiriye ku igura ry’umunyezamu w’Umunyafurika wihagazeho

Related Posts

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakipe abiri akomeye i Burayi yaganiriye ku igura ry’umunyezamu w’Umunyafurika wihagazeho

Amakipe abiri akomeye i Burayi yaganiriye ku igura ry’umunyezamu w’Umunyafurika wihagazeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.