Abaturiye ibuye riniri rya Shali riherereye mu rugabano rw’Akarere ka Nyaruguru na Huye, bavuga ko ribumbatiye amateka yo kuva ku Mwami Ruganzu Ndori, bamwe bakagaragaza uburyo butavugwaho rumwe iri buye ryavutse bakanemeza ko ryagiye rikura rikanabyara
Iri buye rinini riri ku muhanda wa Butare-Akanyaru werecyeza mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, rikaba ryegeranye n’irindi rito bivugwa ko ari ryo ryaribyaye.
Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 bavuka muri aka gace gaherereyemo iki kibuye, barivugaho amateka atandukanye kuko na bo bayabwiwe, ariko yose akagaruka ku Mwami Ruganzu Ndori.
Bavuga ko igihe uyu Mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, Abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.
Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo ruziramire dore ko mu gihe abandi bose bari bahunze, we yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.
Umusaza utuye muri aka gace, agira ati “Ni umwami wafashe akabuye k’akabuyengeri apfundikira iri buye kuko hari hinjiyemo inzoka nini cyane.”
Undi muturage ati “Iri buye njyewe mbona rikura. Umwami yapfundikije ibuye ku mwobo wari wagiyemo inzoka. Twe tubona iri buye rikura bikadutangaza.”
Abandi bantu bo bavuga ko ku Bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo, ndetse rukanabangamira abahanyuraga bajyanye amaturo Ibwami Ruganzu.
Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire, ruhungira mu mwobo wari uhari, aba ari bwo yafashe ibuye aripfundikiza uwo mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.
Aba baturage bavuga ko kuri iri buye haza ba mukerarugendo baje kuhasura, ariko bakavuga ko ntacyo iki kibuye kibamariye kuko abahasura bahasurira ubuntu kuko ari ikibuye kiri ahantu hatubakiye ndetse kiri ku muhanda buri wese akirebera ubuntu.
Umwe ati “Ntacyo kitumariye. Abantu bose baraza bakirebera bakigendera ntibagire icyo badusigira. Bakabaye bacyubakira abaje kukireba bakadusigira amafaranga ndetse kikanatanga akazi nko ku bakirinda n’ibindi.”
Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ahantu ndangamurage, Nturo Chaste avuga ko hari gahunda yo gutunganya aha hantu, ari na yo mpamvu bagenda bahasura kugira ngo barebe icyakorwa.
Ati “Ikiri gukorwa ni ukuhamenyekanisha no kuhagaragaza, nyuma hakazafatwa umwanzuro wo gukomeza kuhabugabunga dufatanyije n’inzego z’ibanze hakarindwa kugira ngo hatangirika.”
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10