Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibitangaje ku mukambwe w’imyaka 91 uri kuvugisha benshi ku Isi kubera ibyo yihariyeho

radiotv10by radiotv10
28/07/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibitangaje ku mukambwe w’imyaka 91 uri kuvugisha benshi ku Isi kubera ibyo yihariyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 91 akomeje kuvugusha benshi kubera uburyo akora imyitozo ngororamubiri ndetse akaba agaragara nk’ukiri umusore kubera umubiri we wubakitse bisanzwe bimenyerewe ku basore b’ibigango. Gusa hari ibitangaje kuri we.

Jim Arrington ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk’umuntu wubatse umubiri kurusha abandi bose bakuze ku Isi, aho yamaze kwandika mu gitabo cy’abanyaduhiro cya Guiness World Record.

Umurebye mu maso agaragara nk’umusaza koko ndetse umubiri we kuva mu maso kumanuka wazanye iminkanyari, agenda ahese ibitugu ku buryo utamutandukanya n’umusaza w’imyaka 90 gusa akagira imbaraga z’umubiri ugereranyije n’urungano rwe.

Igitangaje ni uko uyu mukambwe yavukiye amezi 7, bigora ababyeyi be kumwitaho ndetse ngo ntibari bazi ko azakomeza kubaho.

Ubuzima bwe kandi ntibwabaye bwiza kuva ari uruhinja dore ko yavukanye uburwayi bwa Asthma agahora arwaye ndetse akagira n’ikibazo ku mafunguro ku buryo yisanze arya inyama z’inka, akanywa amata gusa, ibindi byose ngo byagiraga ingaruka ku mubiri we.

Kubera ubwoko bw’amafunguro yakundaga gufata, byatumye abyibuha cyane ndetse ngo agakunda kurwaragurika.

Mu 1945 ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yafashe icyemezo cyo gutangira gukora imyitozo buri munsi, biranamuhira kugeza ubwo yari afite imyaka 84 y’amavuko agatwara igihembbo cy’umusaza wubatse umubiri kurusha abandi.

Kugeza ubu amaze kwitabira amarushanwa agera kuri 60 ndetse afite ibikombe 20 yatsindiye ndetse n’imidali.

Byibura mu cyumweru ajya mu nzu zikorerwamo imyitozo (gym) inshuro eshatu ndetse ku munsi byibura amara amasaha 2 akora imyitozo isanzwe.

Ntatinya gukora ibyananiye abakiri bato ndetse bafite n’imbaraga kumurusha, yewe ngo hari n’igihe abandi baza kumwigiraho.

Yita cyane kandi ku mirire ye dore ko ngo asigaye atunzwe n’amavuta ya olive ndetse n’ibihumyo ngo arebe ko byakomeza kumwongerera iminsi yo kubaho.

Uyu musaza kandi nubwo abantu bakomeje gutangarira umubiri we, ku ruhande rwe ngo abona ntaho biragera ndetse yifuza ko yagaragara nk’abakiri bato.

Aganira n’ikigo cy’abanyaduhigo Guiness World Record, yagize ati “Ikintera imbaraga ni abantu baza bakambwira ko banyigiraho byinshi, sinjya mbona ko umubiri wanjye umeze neza iyo ndebye abandi uko bagaragara bintera gukora cyane kugira ngo ndebe ko nanjye nazagera ahabo kandi ni byo ndi gukomeza gukora.”

Mu buzima bwe yishimira ko yavukanye ibibazo by’ubuzima ariko akaba yarabashije kubihangara, icyakora ngo ntibyoroha ndetse ngo bisaba kwihangana ukagera ku cyo wiyemeje. Ibyo bishimangirwa n’amagambo akunda kuvuga agira ati “utavunitse ntacyo wageraho.”

Ashishikariza abakiri bato ndetse n’abakuze kudaheranwa n’uko bameze cyangwa ikigero cy’imyaka barimo kuko igihe cyose wakoze impinduka ziragaragara.

Icyakora nubwo ashimwa na benshi abandi bakamutangarira, hari abavuga ko umusaza uri mu myaka nk’iye adakwiye kwirirwa muri za sport yangwa ngo ajye guhagarara mu mbaga y’abantu yambaye ubusa ngo ari mu marushanwa.

Aterura ibyuma nk’ibikorwa n’abasore
Ajya no mu marushanwa yo kwiyerekana

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + four =

Previous Post

Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ cyafatiwe icyemezo cyumvikanamo igihano ku baturage

Next Post

RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye

RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.