Ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu Rwanda, ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, hagaragaye ibizandikwa mu mateka y’uyu mukino, nk’ihangana ridasanzwe ryagaragaye hagati y’abayoboye uyu mukino ku Isi, Remco Evenepoel na Tadej Pogacar.
Imihanda y’i Kigali yari irimbishijwe mu buryo budasanzwe, dore ko uyu Mujyi usanzwe uzwiho kuba usukuye, ukaba urangwa n’akayaga gahehera kubera ibiti n’indabyo biwuteyemo.
Kuva kuri BK Arena ahatangiriraga abakinnyi kugeza kuri Kigali Convention Center, imihanda yagaragaragara neza, ari na ko Abaturarwanda bari babucyereye bagiye kwirebera ba rurangiranwa mu mukino w’amagare, banabafana ngo baticwa n’irungu mu muhanda.
Umunyarwandakazi Xaveline Nirere, akaba mushiki wa Ndayisenga Valens na we uzwi mu mukino w’amagare mu Rwanda, ni we wanditse amateka, aba ari we ufungura iri rushanwa, kuko ari we wabimburiye abandi kwinjira mu muhanda.
Kuri uyu munsi wa mbere wa Shamiyona, hakinwe icyiciro cyo gusiganwa ku giti cy’umuntu ibzwi nka Individual Time Trial, aho abagore bagenze ibilometero 31,2, mu gihe abagabo bakoresheje ibilometero 40.6.
Mu masaha y’igicamunsi, ahari hategerejwe ibirori by’igare, ku isaaha ya saa 13:45’ ari bwo icyiciro cy’abagabo cyatangiye, ahari hategerejwemo abakinnyi basanzwe bazwi ku Isi, barimo mana y’igare Tadej Pogacar.
Nk’uko byagenze ku cyiciro cy’abakobwa, n’ubundi Umunyarwanda ni we wafunguye iki cyiciro, aho abagabo babimburiwe na Nsengiyumva Shemu.
Mu ma saa cyenda, ni bwo hari hategerejwe ibirori bikomeye, ubwo rurangiranwa Tadej Pogacar yahagurukaga muri BK Arena, yaje akurikirwa n’Umubiligi Remco Evenepoel wahagurutse bwa nyuma dore ko ari we wegukanye umudali wa Zahabu mu irushanwa rishize mu cyiciro nk’iki cya Individual Time Trial.
Mana y’Igare Tadej Pogacar wanyukiraga igare mu buryo budasanzwe, yaje gutungurwa no kunyurwaho na Remco Evenepoel wamufatiye mu mapavi yo ku Kimihurura, ahazwi nko kwa Mignone, ibintu bidakunze kuba mu mukino w’igare.
Ibi ni na byo byabaye inkuru y’umunsi, aho ibitangazamakuru mpuzamahanga byose, ntayindi nkuru yari igezweho, uretse iyi y’aba bagabo bayoboye umukino w’igare ku Isi.
Remco Evenopoe wegukanye uyu mudali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri Shampiyona y’Isi, ubwo yageraga ku murongo wo gusorezaho irushanwa, yamanitse ukuboko kw’ibumoso, agenda abara agaragaza intoki, abara “rimwe, kabiri, gatatu’, agaragaza ko yegukanye uyu mudali ubugiragatatu.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Remco Evenepoel yavuze ko yatangiye neza, akaza gukoresha imbaraga zose zishoboka, ndetse ko ashaka no kuzatwara uyu mudali ubutaha ubwo iri rushanwa rizaba rikinirwa muri Canada.
Abajijwe ku kunyura kuri rurangiranwa Tajed Pogacar, yirinze kumuvugaho byinshi, ati “Njye nakoresheje imbaraga zanjye zose zishoboka, ndahatana, mbona ndabikoze.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri, iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza, hasiganwa icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, aho ku nshuro ya mbere hajemo n’icyiciro cy’abagore batarengeje iyi myaka, kikaba gikiniwe mu Rwanda.










RADIOTV10