Umugabo wo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yitwikiye inzu ye yabanagamo n’umuryango we, aho bikekwa ko yabitewe n’umujinya dore ko yanayishumitse nyuma yo gushaka kugirira nabi umugore n’abana be, bakamuhunga, ubundi akadukira inzu ye akayitwika.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 ahagana saa kumi za mu gitondo, mu Mudugudu wa Ngugu mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu aho umugabo witwa Nshimiyimana Noel washakanye na Clementine Nyirakamazi, yashumikaga iyi nzu ye.
Amakuru atangwa n’abaturanyi babo, avuga ko bamaze imyaka itatu bafitanye amakimbirane, y’intonganya za buri munsi, ndetse bikaba binashimangirwa n’umugore w’uyu mugabo.
Clementine Nyirakamazi, Umugore w’uyu mugabo, yabwiye RADIOTV10 ko amakimbirane yabo ashingira ku kuba uyu bashakanye asesagura umutungo mu buryo bukabije, aho amafaranga yose yabonetse aba ashaka kuyajyana mu kabari.
Nyirakamanzi avuga kandi ko umugabo we akunze gutaha yasinze, kuko igihe kinini akimara mu kabari anywa inzoga, akaza amukubita anamutonganya.
Uyu mugore avuga ko intandaro yo gutwika iyi nzu, ari amakimbirane bagiranye ejo, ubwo uyu mugore yari atashye agasanga umugabo we yakinze iyi nzu adashaka ko ayiraramo, ari na bwo yafashe icyemezo cyo kujya kurara mu baturanyi we n’abana babo bari bavuye ku ishuri ntaberemerere no kwinjira ngo bakuremo imyenda y’ishuri.
Ati “Bigeze mu rukerera nka saa kumi, ni bwo abaturanyi bambwiye ko iwanjye hari gushya, nje nsanga hari gushya koko.”
Avuga ko iyi nkongi atari impanuka isanzwe, ahubwo ko byakozwe n’umugabo we, kuko no mu gutwika yahereye ku myenda ye yari iri muri iyi nzu.
Iyi nzu yahiriyemo ibikoresho byose byarimo birimo akabati ko mu ruganiriro, intebe n’ameza ndetse n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu. Ni mu gihe uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10