• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku mpfu z’inkurikirane z’abantu bane mu Kagari kamwe barimo abavandimwe bapfuye urw’amayobera

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in MU RWANDA
0
Ibivugwa ku mpfu z’inkurikirane z’abantu bane mu Kagari kamwe barimo abavandimwe bapfuye urw’amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu z’abantu bane bitabye Imana mu gihe cy’minsi itanu, barimo babiri bavukana ndetse n’inshuti yabo, bivugwa ko bishwe barozwe n’umukecuru, na we waje kwivuganwa n’abaturage bamuteye amabuye.

Urupfu rwa mbere rwabaye ku wa Gatatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 20 akaba mwene Hakizimana Pierre, utuye mu Mudugudu wa Makuruzio mu Kagari Makurizo, yapfaga urupfu rw’amayobera.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko uyu muhungu w’imyaka 20, yari yarwariye rimwe n’umuvandimwe we w’umukobwa, ariko bigakekwa ko barozwe n’umukecuru witwa Mukarukundo Elina bakundaga kwita Nyirahene wari mu kigero cy’imyaka 60.

Ubwo bari mu kiriyo cy’uyu muhungu witabye Imana, ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, bumvise ko n’umuvandimwe we na we yitabye Imana.

Ibi byazamuye umujinya mu baturage bo muri aka gace, bituma ku mugoroba wo ku wa Gatandatu saa kumi n’imwe, bajya gushaka uwo mukecuru bashinjaga kuroga abo bavandimwe, ngo bamuhe isomo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bageze iwe basanga adahari kuko yari yagiye ku isoko, ariko baza guhura ahinduye avuyeyo na bo batashye, bamutera amabuye bari bitwaje, abandi bamukubita inkoni kugeza ashizemo umwuka.”

Undi muturage wo muri aka gace, yavuze kandi ko hari undi mwana wari inshuti ya ba nyakwigendera, na we wari urembye, nyuma y’uko ahuye n’uyu mukecuru, bakaganira ndetse bigakekwa ko na we yamuroze.

Ati “Iyo nshuti y’abo bavandimwe, yari yahuye n’uwo mukecuru, amubaza uko inshuti ze zimeze, amusubiza agira ati ‘uyobowe se ibyo wabakoreye?’, ageze mu rugo yikubita hasi, bahita bamujyana kwa muganga.”

Kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yarimo akoresha inama abaturage bo muri aka gace, anabihanganisha ku byago bagize byo gupfusha abantu, yakiriye amakuru ko iyo nshuti ya ba nyakwigendera, yari iri mu bitaro, na we ashizemo umwuka.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + two =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka itatu muri America ubu ari mu Rwanda

Next Post

Uwari wakoze isoko ry’urumogi mu ishyamba yafatiwe rimwe n’uwari ufite urwuzuye umufuka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uwari wakoze isoko ry’urumogi mu ishyamba yafatiwe rimwe n’uwari ufite urwuzuye umufuka

Uwari wakoze isoko ry’urumogi mu ishyamba yafatiwe rimwe n’uwari ufite urwuzuye umufuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.