Umugore wakubiswe na mugenzi we wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kumusanga avugana n’umugabo we ahantu hiherereye mu ijoro, aravugwaho ubushurashuzi no gutwara bagenzi be abagabo babo.
Uyu mugore yakubitiwe mu nzira ubwo yari ari kuvugana n’umugabo w’uwamukubise bafatanye ahantu hiherereye, amushinja gushaka kumuca inyuma no gushaka kumutwarira umugabo.
Ibi byabereye ahitwa Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa UKWELITIMES, avuga ko uyu mugore wakubise mugenzi we yamuhoye kuba yarasanze ari kumuvugishiriza umugabo we ndetse bari ahantu h’ibanga, kandi ko ntakindi yari agamije atari umuca inyuma, ndetse ko yasanze bari gusomana umunwa ku wundi.
Umwe mu bageze kuri uyu mugore wakubiswe bikimara kuba, avuga ko yari yanegekaye cyane, ku buryo yahise agwa igihumure ari na bwo uwamukubitaga yahitaga arekera kumukubita.
Yagize ati “kuko yamukubise igiti kinini mu mutwe, ikindi kandi natwe ntitwari kumutabara kuko n’uwo mugabo bapfaga yari ahari ari kubareba gusa.”
Ni mu gihe abagore bagenzi be bo muri aka gace, bavuga ko uyu mugore wakubiswe asanzwe azwiho ingeso yo kwicuruza, akanatwara abagabo b’abandi bagore, ndetse ko ari na byo byatumye batamutabara ubwo yakubitwaga.
Umwe “Ni yo mpamvu ntawamutabaye kandi ntabwo umuntu yagufata uri gusomana n’umugabo we ngo bikugwe amahoro.”
Nyuma yuko uyu mugore akubiswe akagirwa intere, bamwe mu baturage baje kureba ndetse banatabaza inzego z’ubuyobozi zamuhaye ubutabazi bw’ibanze zikamumenaho amazi, akazanzamuka, agahita anajyanwa kwa muganga.
RADIOTV10