Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa mbere y’irahira rya Trump ugaruka muri ‘White House’ n’ibyo ateganya guhita akora

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa mbere y’irahira rya Trump ugaruka muri ‘White House’ n’ibyo ateganya guhita akora
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump urarahirira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, yateguje ko nagaruka mu biro by’Umukuru w’iki Gihugu, azihutira gusinya itegeko ryo guha imbabazi 1 500 bafunzwe ubwo bamushyigikiraga muri 2021.

Ibirori byo kurahira kwa Trump biteganyijwe ku isaha ya sita z’amanywa (12:00) muri Leta Zunze Ubumwe za America, biraba ari saa moya z’umugora i Kigali.

Birabera imbere mu nyubako ya Rotunda iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bikaba ari ku nshuro ya mbere mu myaka 40, muri iyi nyubako habera irahira ry’Umukuru w’Igihugu, kubera ubukonje bukabije buri muri America.

Irahira rya Trump, rirashyira akadomo ku birego yari amaze iminsi akurikiranyweho, birimo n’ikirego cyo kugerageza guhindura ibyavuye mu matora yo mu 2020 yatsinzwemo na Joe Biden.

Mu birori bibanziriza iri rahira, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Trump yavuze bimwe mu byihutirwa ari bukore namara kugera muri White House, ari ugusinya itegeko riha imbabazi abantu barenga 1 500 bamushyigikiye, bafunzwe nyuma y’urugomo bakoze tariki 06 Mutarama 2021, ubwo bateraga inyubako ya Capital ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko bamagana intsinzi ya Joe Biden.

Nyuma azasura abaturage bo muri Leta ya Califonia byumwihariko mu mujyi wa Los Angels wibasiwe n’inkongi y’umuriro, akaba yabijeje ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mujyi wongere kwiyubaka.

Trump uri burahirire kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America, akaba akoze amateka yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa mbere kuva mu kinyejana cya 19 utsindiye manda ya kabiri nyuma yo gutsindwa mu matora yabanje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Israel&Hamas: Ku munsi wa mbere w’agahenge impande zombi zahise zigaragaza ubushake bwiza

Next Post

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.