Ibivugwa nyuma y’uko umutoza w’Amavubi asezereye mu mwiherero abakinnyi batatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yasezereye abakinnyi batatu mu mwiherero barimo wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ndetse biravugwa ko hari abandi agomba kwereka umuryango.

Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakina na Benin ndetse na Lesotho mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Izindi Nkuru

Umutoza Frank Spittler w’Amavubi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, yasereye abakinnyi batatu ari bo Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse Niyongira Patience usanzwe akinira Bugesera FC.

Amakuru aturuka mu mwiherero w’amavubi, avuga ko umutoza agomba gusezerera n’abandi bakinnyi kuko abagomba kwerecyeza muri Cote d’Ivoire ahazabera umukino wa Benin, ari abakinnyi 23.

Ni mu gihe kandi umutoza yari yanatanze akaruko k’iminsi ibiri, aho kuva ku Cyumweru abakinnyi bose bari bagiye gusura imiryango yabo bakaba bari busubire mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri.

ABAKINNYI BASEZEREWE

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndatimana pacifique says:

    Uyumusore patience rwose yarakenewe . Nukuba yicara akigira kuri bakuru biwe kuko ari mubazamu beza urwanda dufite kandi bato. Iyo biba ko harumwanya ubonekamo yari kujyana nabandi agakomeza kwiyumvamo icyo kizere arinako arinda icyo kizere rwose. Niko nabyumvaga . Gusa bonne chance mumavubi bakomerezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru