Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki w’inararibonye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
02/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki w’inararibonye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire wanabaye inararibonye mu buyobozi bw’iki Gihugu, yitabye Imana ku myaka 89. Umwe mu nshuti ze za hafi, yavuze ko bari kumwe mu minsi micye ishize, baganira banasangira, ku buryo yatunguwe n’urupfu rwe.

Uyu mukambwe wayoboraga Côte d’Ivoire, witabiye Imana i Abidjan, yanabaye umuyobozi w’Ishyaka rya Parti démocratique de Côte d’Ivoire.

Ni umwe mu bamaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana, afite icyubahiro muri Côte d’Ivoire avuga rikumvikana muri Politiki y’iki Gihugu, aho byanavugwaga ko ashobora kuziyamamaza mu matora ataha.

Henri Konan Bédié wayoboye iki Gihugu hagati ya 1993-1999, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023.

Ubwo hatangazwaga iby’urupfu rwe mu gace ka Daoukro aho nyakwigendera yari yabanje kuvanwa, ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PDCI, umuhuzabikorwa waryo, Cyril Yobouet yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwe.

Yagize ati “Ntabwo mbyiyumvisha. Kuko hirya y’ejo hashize twari kumwe i Daoukro, twasangiye ifunguro rya mu gitondo, tunaganira, ntiyari ananiwe, yari afite imbaraga, twafashe amafoto. Twari twatangiye gutekereza uburyo bwo gutegura amatora hamwe na we, mu by’ukuri ni agahinda gakomeye.”

Innocent Kouamé Kouassi, umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora, na we yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu munyapolitiki.

Na we ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, Innocent Kouamé Kouassi yagize ati “Ntabwo mbyumba, ni na yo mpamvu naje hano.”

Uyu munyapolitiki yihanganishije abarwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, no kuzaherekeza neza uyu munyapolitiki witabye Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Kirehe: Uko hafashwe umusore wari wibye televiziyo akayihisha mu rutoki

Next Post

‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

'Coup d’Etat' itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.