Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki w’inararibonye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
02/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki w’inararibonye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire wanabaye inararibonye mu buyobozi bw’iki Gihugu, yitabye Imana ku myaka 89. Umwe mu nshuti ze za hafi, yavuze ko bari kumwe mu minsi micye ishize, baganira banasangira, ku buryo yatunguwe n’urupfu rwe.

Uyu mukambwe wayoboraga Côte d’Ivoire, witabiye Imana i Abidjan, yanabaye umuyobozi w’Ishyaka rya Parti démocratique de Côte d’Ivoire.

Ni umwe mu bamaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana, afite icyubahiro muri Côte d’Ivoire avuga rikumvikana muri Politiki y’iki Gihugu, aho byanavugwaga ko ashobora kuziyamamaza mu matora ataha.

Henri Konan Bédié wayoboye iki Gihugu hagati ya 1993-1999, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023.

Ubwo hatangazwaga iby’urupfu rwe mu gace ka Daoukro aho nyakwigendera yari yabanje kuvanwa, ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PDCI, umuhuzabikorwa waryo, Cyril Yobouet yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwe.

Yagize ati “Ntabwo mbyiyumvisha. Kuko hirya y’ejo hashize twari kumwe i Daoukro, twasangiye ifunguro rya mu gitondo, tunaganira, ntiyari ananiwe, yari afite imbaraga, twafashe amafoto. Twari twatangiye gutekereza uburyo bwo gutegura amatora hamwe na we, mu by’ukuri ni agahinda gakomeye.”

Innocent Kouamé Kouassi, umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora, na we yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu munyapolitiki.

Na we ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, Innocent Kouamé Kouassi yagize ati “Ntabwo mbyumba, ni na yo mpamvu naje hano.”

Uyu munyapolitiki yihanganishije abarwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, no kuzaherekeza neza uyu munyapolitiki witabye Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + seven =

Previous Post

Kirehe: Uko hafashwe umusore wari wibye televiziyo akayihisha mu rutoki

Next Post

‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Related Posts

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

by radiotv10
04/08/2025
0

The Embassy of the United States of America in Burundi has announced that the country has temporarily suspended visas for...

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

by radiotv10
04/08/2025
0

Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, byatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’agateganyo viza ku Barundi...

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubwato bwarimo abimukira b’Abanya-Ethiopia 154 bwarohamye muri Yemen, abagera kuri 68 baboneka bapfuye, mu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero....

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

by radiotv10
04/08/2025
0

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko...

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda kandi arufasha nko mu rugo ha...

IZIHERUKA

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye
IBYAMAMARE

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

05/08/2025
Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

05/08/2025
Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

04/08/2025
Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

04/08/2025
How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

'Coup d’Etat' itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.