Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in MU RWANDA
1
Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’abasoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho igipimo cy’imitsindire mu mashuri abanza yazamutse, mu gihe mu cyiciro rusange yamanutse.

Ibyavuye mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2021-2022, byatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Abarangije amashuri abanza, hakoze abanyeshyri 227 472 barimo abakobwa 125 169 n’abahungu 102 303. Muri aba bose, abatsinze ni 206 286 bangana na 90,69% mu gihe abatsinzwe ari 21 186 bangana na 9,31%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82,8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”

Naho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari hiyandikishije abanyeshuri 127 589, hagakora 126 735, hakaba haratsinze 108 566 bangana na 85,66% mu gihe abatsinzwe ari 18 469 bangana na 14,34%.

Ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86,3% mu gihe uyu mwaka ari 85,66%.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko mu barangije amashuri abanza, abaziga mu bigo bibacumbikira ari 26 922 naho abazajya biga bataha bakaba ari 179 364.

Naho abagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mashuri y’ubumenyi rusange bazajya biga bacumbikira bakaba ari 35 381 mu gihe abaziga mu mashuri biga bataha ari 15 737 bose hamwe bakaba ari 51 118 bangana 47,1%.

Naho abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abaziga bacumbikiwe ni 44 836 mu gihe abaziga bataha ari 5 251 bose hamwe bakaba ari 49 687 bangana na 45,8%. Naho abagiye mu mashuri nderabarezi ni 3 099 bose bakaziga mu mashuri abacumbikira bangana na 2,9%.

Abagiye kwiga ibijyanye no gufasha abaforomo (Associate Nursing) bakaba ari 210 bangana na 0,2% bose bakazaba mu bigo bigamo bacumbikiwe.

Uyu mwaka kandi abiga ibijyanye n’ibaruramutungo bajyaga babarirwa mu myuga n’ubumenyingiro, baratandukanyijwe, bakaba ari 4 852 bangana na 4,1% na bo bakaziga mu mashuri abacumbikira bose.

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko ubu amanota yamaze kugera ku mbuga agomba gushyirwaho ku buryo abashaka kuyareba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo urubuga rwa NESA bakandikamo imyirondoro ubundi bakabasha kuyabona.

Hari uburyo kandi bwo kwifashisha ubutumwa bugufi bwa telefone aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa bakandikamo nimero y’umwana wakoze ikizamini (index number) ubundi bakohereza ku 8888.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Rukundo manasse says:
    3 years ago

    Mutubwire abakoze s6 bizasohoka ryari? Mudufashe no kutubwira iggihe inganfo zizabera

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eleven =

Previous Post

Uwabaye Miss w’u Rwanda yasubijwe akayabo k’amadolari yari yibwe

Next Post

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.