Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wamaganye ibikorwa byo gutoteza abarokotse bikomeje kugaragara birimo n’abaherutse kwicwa, ukavuga ko hari n’aho byagaragaye ko ari icyaha cy’umusozi kuko hari abaturage baba barumvise abo bantu bataka, ariko bakabiceceka.
Ni nyuma yuko mu mezi atatu hishwe abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Nduwamungu Pauline wishwe mu cyumweru twaraye dusoje.
Urupdu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, aho umubiri we wabonetse mu kimoteri cyo mu rugo iwe, ariko hakaba harabonetse igihimba, mu gihe abamwishe umutwe we bawutwaye.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Omar Biseruka; avuga ko nyakwigendera yishwe ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo, ariko umubiri we ukaboneka bucyeye bwaho.
Ati “Bamwishe urupfu rw’agashinyaguro, bamuca umutwe, igihimba bakijugunya mu kimoteri cyari mu gikari, abantu bakomeje gushakisha aho yagiye, biza kumenyekana ko bucyeye bwaho ku wa Gatanu.”
Nyakwigendera Pauline abaye uwa gatanu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe muri aya mezi atatu, nyuma y’abandi bishwe mu kwezi kwa Kanama (08) biciwe mu Turere twa Nyaruguru, Karongi n’aka Ruhango.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, Dr Jean Damascene Bizimana, ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwaramuri, yagarutse kuri ibi bikorwa, avuga ko bikorwa n’ubundi n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano bagasubira mu muryango mugari, cyangwa abo mu miryango yabo.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Napthal, avuga ko ibikorwa nk’ibi bibaho kubera uburangare bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ndetse n’ubw’abaturage.
Ati “Usanga aba bantu aho baba bari batuye, ahantu biciwe, ni hagati mu bantu, rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye ririya Huriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ubwo yarisozaga, yavuze ko bitumvikana kuba muri iki gihe, umuntu yazira icyo abandi bazize mu myaka 30 ishize.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemera ko ibintu nk’ibi bibaho, mu gihe bagakwiye kuba bakomeje kurwanirira kwiyambura isura mbi bambitswe n’ibyabaye mu Rwanda, abasaba kubyamaganira kure kandi bakanabigirira uburakari bwo kubyanga.
RADIOTV10