Abakunze gutwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Kigali-Rusumo, mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko nta byapa bihari bigaragaza aho bashobora guparika, ku buryo hari abahagarika ibinyabiziga aho bitagenewe, bikaba byateza impanuka.
Aba batwara ibinyabiziga, ni abakunze gukoresha ibice by’ahazwi nka Rond-Point mu Murenge wa Kibungi mu Karere ka Ngoma ndetse n’abakunze guparika i Kabarondo mu Karere ka Kayonza.
Bavuga ko uretse kuba ibi bishobora kuteza impanuka, na Polisi ishobora kubandikira, nyamara atari amakosa yabo.
Umwe muri bo yagize ati “Ubona Parikingi zacu zifite akavuyo, aho duparika ni nko mu muhanda. Usanga imodoka ziduhusha.”
Undi na we ati ”Reba nk’aha ngaha abantu aho abantu baba baparitse nta cyapa gihari, badushakiye nk’ahantu twajya duhagarara byadufasha.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo avuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bagiye gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati “Polisi n’inzego z’ibanze baciyemo bareba ibyapa cyane cyane muri Rwamagana hari hagaragaye ikibazo gishingiye gushaka aho taxi zihagarara, ariko n’aho ngaho ubwo muhavuze turaza kugerayo dukore ubugenzuzi kuko biri mu nshingano.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10