Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburasirazuba: Abatwara ibinyabiziga bahishuye icyo babona gisa nk’ikibagiranye

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Abatwara ibinyabiziga bahishuye icyo babona gisa nk’ikibagiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Abakunze gutwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Kigali-Rusumo, mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko nta byapa bihari bigaragaza aho bashobora guparika, ku buryo hari abahagarika ibinyabiziga aho bitagenewe, bikaba byateza impanuka.

Aba batwara ibinyabiziga, ni abakunze gukoresha ibice by’ahazwi nka Rond-Point mu Murenge wa Kibungi mu Karere ka Ngoma ndetse n’abakunze guparika i Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Bavuga ko uretse kuba ibi bishobora kuteza impanuka, na Polisi ishobora kubandikira, nyamara atari amakosa yabo.

Umwe muri bo yagize ati “Ubona Parikingi zacu zifite akavuyo, aho duparika ni nko mu muhanda. Usanga imodoka ziduhusha.”

Undi na we ati ”Reba nk’aha ngaha abantu aho abantu baba baparitse nta cyapa gihari, badushakiye nk’ahantu twajya duhagarara byadufasha.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo avuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Polisi n’inzego z’ibanze baciyemo bareba ibyapa cyane cyane muri Rwamagana hari hagaragaye ikibazo gishingiye gushaka aho taxi zihagarara, ariko n’aho ngaho ubwo muhavuze turaza kugerayo dukore ubugenzuzi kuko biri mu nshingano.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 15 =

Previous Post

Hibazwa impamvu umubyeyi wa Ingabire Victoire akidegembya mu Gihugu kirimo Urugereko ruburanisha abakekwaho Jenoside

Next Post

Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko

Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by'umwihariko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.