Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

radiotv10by radiotv10
17/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo y’ahazaza kubera itsinda ryiyise Abajongo rikomeje kwirara mu mirima yabo ku ngufu rikarimbura imyaka yabo rigamije gucukura amabuye y’agaciro.

Mu buhamya bwa bamwe muri aba baturage, bavuga ko iri tsinda rizwi nk’Abajongo rimaze igihe kinini ribabuza umutekano ku buryo ibikorwa byabo bigeye kubateza inzara bakaba abatindi kandi bari bitunze.

Nyirabagiri Annonciata (wo muri Nyamyumba/Rubavu) yagize ati “Uwitawe Mbabare Pierre yari atunzwe n’urutoki none Abajongo bararuhingaguye inzara igiye kumwica kimwe na Dativa na Emmanuel. Abo bose ni imbabare kubera Abajongo.”

Nyiraturatsinze Marceline (wo muri Kivumu/Rutsiro) yagize ati “None se ko ugeze mu isambu yanjye ntubyiboneye? [umunyamakuru yageze mu isambu y’uyu muturage asanga bari gucukura, bamwe bari mu mwobo undi ari kubacungira hejuru, bahita bamwirukankana].

Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu iriya sambu nayihingaga abuzukuru nkabaciramo agatoki bakararira none sinzi uko tuzabaho.”

Bakomeza bagaragaza ko izi nsoresore zidatinya no gusenyeraho abantu inzu iyo zamenye ko yubatswe hejuru y’amabuye, zikirirwa inyuma mu mirima yabo.

Cyakora nubwo hari abaturage bamwe na bamwe bagenda bakorana n’izo nsoresore, bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 babwiye umunyamakuru ko bigamba ko bishyuye ba nyirimirima, ahanini bagamije kugira ngo ubuyobozi abe ari bwo bubakurikirana.

Shyirambere Minani (wo muri Nyamyumba/Rubavu) ati “Bo baza baje gucukura bafite imipanga, kandi iyo bafashe umuntu bahita bamutema. Ubwo rero iyo ubonye umurima wawe ugiye kuzawusigaho ubuzima, ukabareka bagacukura.”

Nyiraturatsinze Marceline (wo muri Kivumu/Rutsiro) ati “Uwitwa Ruburi ubahagarariye sinzi aho ajyana ayo mabuye, ni we ubihazi gusa. Iyo bamaze gusinda bagenda bigamba ngo muzehe twamuhaye ibihumbi 180k kandi ari ukubeshya.”

Ubwo umunyamakuru yageraga mu mudugudu wa Kagera mu Kagari ka Kabere, umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, hafi y’agasozi bivugwa ko umubare munini w’abagize iryo tsinda batuyeho, yabonye bamwe muri bo bacukura umuhanda ku manywa y’ihangu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa yamagana iby’iri tsinda rizwi nk’Abajongo, akavuga ko ari ubucukuzi butemewe bukunze gukorwamo na ba nyirimirima.

Ati “Aho hantu duhana imbibe na Rubavu, urumva bamwe baturuka za Rubavu bagahura n’abahaturiye mu Karere kacu maze bagakora ubucukuzi butemewe. Gusa muri kwa guhuza imbaraga nk’Uturere twombi twari twahashyize bamwe bakora ubwo bucukuzi butemewe. Ubundi rero icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’inzego zibegereye kuko harimo abana babo, harimo abavandimwe. Gusa rya tsinda ngo ryitwa Abajongo, iryo ntaririho, ni abaturage baho, ni abana baho bakora ubucukuzi butemewe.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuva mu myaka itatu ishize, muri aka gace hamaze gufatwa abakora ubwo bucukuzi butemewe barenga 47.

Imirima yabo barayicukuye imwe yari irimo n’imyaka

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 7 =

Previous Post

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Next Post

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Related Posts

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo
MU RWANDA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.