Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo y’ahazaza kubera itsinda ryiyise Abajongo rikomeje kwirara mu mirima yabo ku ngufu rikarimbura imyaka yabo rigamije gucukura amabuye y’agaciro.
Mu buhamya bwa bamwe muri aba baturage, bavuga ko iri tsinda rizwi nk’Abajongo rimaze igihe kinini ribabuza umutekano ku buryo ibikorwa byabo bigeye kubateza inzara bakaba abatindi kandi bari bitunze.
Nyirabagiri Annonciata (wo muri Nyamyumba/Rubavu) yagize ati “Uwitawe Mbabare Pierre yari atunzwe n’urutoki none Abajongo bararuhingaguye inzara igiye kumwica kimwe na Dativa na Emmanuel. Abo bose ni imbabare kubera Abajongo.”
Nyiraturatsinze Marceline (wo muri Kivumu/Rutsiro) yagize ati “None se ko ugeze mu isambu yanjye ntubyiboneye? [umunyamakuru yageze mu isambu y’uyu muturage asanga bari gucukura, bamwe bari mu mwobo undi ari kubacungira hejuru, bahita bamwirukankana].
Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu iriya sambu nayihingaga abuzukuru nkabaciramo agatoki bakararira none sinzi uko tuzabaho.”
Bakomeza bagaragaza ko izi nsoresore zidatinya no gusenyeraho abantu inzu iyo zamenye ko yubatswe hejuru y’amabuye, zikirirwa inyuma mu mirima yabo.
Cyakora nubwo hari abaturage bamwe na bamwe bagenda bakorana n’izo nsoresore, bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 babwiye umunyamakuru ko bigamba ko bishyuye ba nyirimirima, ahanini bagamije kugira ngo ubuyobozi abe ari bwo bubakurikirana.
Shyirambere Minani (wo muri Nyamyumba/Rubavu) ati “Bo baza baje gucukura bafite imipanga, kandi iyo bafashe umuntu bahita bamutema. Ubwo rero iyo ubonye umurima wawe ugiye kuzawusigaho ubuzima, ukabareka bagacukura.”
Nyiraturatsinze Marceline (wo muri Kivumu/Rutsiro) ati “Uwitwa Ruburi ubahagarariye sinzi aho ajyana ayo mabuye, ni we ubihazi gusa. Iyo bamaze gusinda bagenda bigamba ngo muzehe twamuhaye ibihumbi 180k kandi ari ukubeshya.”
Ubwo umunyamakuru yageraga mu mudugudu wa Kagera mu Kagari ka Kabere, umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, hafi y’agasozi bivugwa ko umubare munini w’abagize iryo tsinda batuyeho, yabonye bamwe muri bo bacukura umuhanda ku manywa y’ihangu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa yamagana iby’iri tsinda rizwi nk’Abajongo, akavuga ko ari ubucukuzi butemewe bukunze gukorwamo na ba nyirimirima.
Ati “Aho hantu duhana imbibe na Rubavu, urumva bamwe baturuka za Rubavu bagahura n’abahaturiye mu Karere kacu maze bagakora ubucukuzi butemewe. Gusa muri kwa guhuza imbaraga nk’Uturere twombi twari twahashyize bamwe bakora ubwo bucukuzi butemewe. Ubundi rero icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’inzego zibegereye kuko harimo abana babo, harimo abavandimwe. Gusa rya tsinda ngo ryitwa Abajongo, iryo ntaririho, ni abaturage baho, ni abana baho bakora ubucukuzi butemewe.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuva mu myaka itatu ishize, muri aka gace hamaze gufatwa abakora ubwo bucukuzi butemewe barenga 47.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









