Diyose Gatulika ya Cyangugu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yoroza inka imiryango 10 itishoboye yo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho ivuga ko aya matungo ari igisobanuro cy’imibereho myiza, bityo ko iyagabira aba baturage kuko ibifuriza kugira ubuzima bwiza.
Uretse izi nka zagabiwe imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi Diyoseze Gatulika ya Cyangugu iri no kubakira imiryango ibiri itagiraga amacumbi.
Ibyo bikorwa biteganyijwe kurangirana n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe no koroza inka imiryango y’abarokotse batari bazifite kugira ngo babashe kubona amata n’ifumbire bityo na bo biteze imbere.
Bayizere Elias utari waragize amahirwe yo korora inka, nyuma yo kuyihabwa yagize ati “Ndishimye cyane kandi nshimiye Imana, nigeze kugira inka mu rugo ari umuntu uyindagije ariko ayitwara nta cyororo nyivanyeho kuko cyari ikimasa. Byangoraga cyane iyo byageraga mu gihe cyo guhinga kuko byansabaga kugura ifumbire, ariko ubu ngiye kubona ifumbire kandi n’abana bazabona amata”.
Mukakayijahu Bernadette wo mu Murenge wa Kamembe na we utagiraga inka, na we agira ati “Ubu ndishimiye cyane kuko nanjye ngiye kugira inka mu rugo, nagiraga uduhene gusa akaba ari two nkuraho ifumbire ariko ubu ngiye no kubona amata kandi nzasangira n’abaturanyi, buri muntu wese nzamuha ku mata.”
Abagabiwe inka bose bahita banahabwa umunyu wazo ndeste n’ibikoresho byo kuzitera umuti uzirinda ibirondwe kugira ngo biborohere guhita batangira kuzitaho.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse na Caritas muri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Padiri Irakoze Hyacinthe, avuga ko ibi bikorwa ari ngarukamwaka kandi ko bikorwa hagamijwe kuzamura imibereho y’abababaye kurusha abandi binagizwemo uruhare n’inzego z’ibanze na Ibuka.
Ati “Hari n’ibikorwa dukora byo kwegera abarokotse Jenoside bababaye kurusha abandi tukabafasha mu iterambere, hari abo twubakira abandi tukabagabira inka. Amata ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza, ubwo rero abo tugabira inka tuba tubifuriza ubuzima bwiza.”
Uretse koroza inka abarokotse Jenoside batazigiraga, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyoseze gatolika ya Cyangugu iri kubakira uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nkanka muri Rusizi n’undi wo mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ushima ibi bikorwa, avuga ko bishimangira ubufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatulika.
Ati “Ni ibikorwa twishimira cyane nk’Ubuyobozi ndetse bikaba biri mu rwego rwa bwa bufatanye Diyoseze Gatulika ya Cyangugu igirana n’Ubuyobozi, haba muri gahunda y’isanamitima, no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Inzu ziri kubakwa, imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw, mu gihe inka ziri gutangwa muri iyi gahunda uko ari icumi, zifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10