Umuhanda Ngororero-Muhanga wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yaguye, igatuma urugomero rwa Nyabarongo ya 1 mu Murenge wa Gatumva wuzura, amazi akawufunga.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, mu butumwa uru rwego rwanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya 1 akimena mu muhanda, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze by’agateganyo.”
Polisi y’u Rwanda yakomeje ibwira abakoresha uyu muhanda ko “Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”
Mu bice byo mu Ntara ya Ngororero hakunze kugaragara ibibazo nk’ibi bituma imihanda iba ifunzwe by’igihe gito, ahanini bitewe n’imvura nyinshi iba yaguye ikamanura inkangu zikayifunga.
Polisi y’u Rwanda na yo ihita itabara bwangu kugira ngo igire icyo ikora kugira ngo iyi mihanda yongere ibe nyabagendwa bityo ntihungabanye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu.
RADIOTV10