Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanzekuma mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abayobozi baje kubabarura kugira ngo bazahabwe inkunga y’amafaranga, ariko bagatungurwa no kuba ayo mafaranga yarahawe abayobozi baje kubabarura.
Aba baturage batishoboye, babwiye RADIOTV10 ko mu gihe cya COVID-19 ubuyobozi bwabemereye inkunga y’amafaranga kuko bakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwaje kuzahazwa n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Bavuga kandi ko abayobozi baje kubabarura kugira ngo bazabone uko bazahabwa iyo nkunga bari bizejwe, ariko barategereza amaso ahera mu kirere.
Ndagijimana Sabato avuga ko umugore we yakoraga ubucuruzi bwamubukiranya umupaka, na we akaba yarikoreraga imizigo, ndetse umuryango wabo na wo ukaba uri mu yari yemerewe iyi nkunga.
Ati “Abayobozi bajyaga batugeraho bakatubwira bati ‘mwihangane inkunga yanyu iri mu nzira’, ubwo turategereza haza no kwandikwa n’icyiciro cya kabiri.”
Uyu mugabo uvuga ko abazaga kubarura babazaga amarangamuntu ndetse na nimero za telefone kugira ngo bazaboherereze amafaranga, ariko ko atigeze abageraho, ahubwo bakaza kumenya amakuru ko ayo mafaranga yaje guhabwa abayobozi.
Ati “Nakurikiranye amakuru, nza kumenya ko abayobozi ba hano mu Kagari bayariye, na bo bagiye kuyishyura ku Murenge.”
Ntagize Annonciata na we uvuga ko yari yemerewe inkunga ntimugereho, avuga ko abaje kuyiyoberezaho, bageze aho bakabivuga barayamaze, bigatuma bibashyira mu gihirahiro.
Ati “Mu bariye ayo mafaranga babyivuze nyuma yaho amaze kugenda, ubwo rero kuyakurikirana ntibyabaye bigishobotse kuko nabimenye hashize nk’amezi ane.”
Icyakora bamwe mu babonye aya mafaranga, bashimira Leta kuba yarabagobotse kuko iyo batabona iyi nkunga, inzara yashoboraga kubageza kure.
Ndayambaje Jean Paul ati “Na n’ubu kano kajwi mfite […], ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000Frw) byaraje nguramo ibilo ijana na mirongo itanu by’imbuto, ndagenda ndahinga na n’ubu iyo mbuto ndacyayifite n’amafaranga ni yo nkiryaho.”
Ndayambaje akomeza avuga ko koko hari bagenzi be bari bemerewe iyi nkunga batayihawe, akavuga ko baharenganiye kuko gusonza wanemerewe inkunga byongera uburibwe bw’inzara.
Ati “Abantu bavukijwe iyo nkunga y’ibihumbi ijana na mirongo itanu kandi barayemerewe na Perezida w’u Rwanda, barabahemukiye kandi barahungabanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye uko giteye babe bagishakira umuti.
Ati “Turi gukurikirana ishingiro rya kiriya kibazo, niba ibyo bavuga bifite ishingiro, bisaba rero kwegeranya amakuru yose hanyuma tukagira icyo dukuramo.”
Mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 na nyuma yuko kigenjeje amaguru macye, Leta yagiye itanga inkunga ku batishoboye bahungabanyijwe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, aho abo muri aka gace bahawe ibihumbi 150 Frw.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10