Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyabaye ku bamaze iminsi 4 baragwiriwe n’ikirombe ni nk’igitangaza

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ibyabaye ku bamaze iminsi 4 baragwiriwe n’ikirombe ni nk’igitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 15 bari bamaze iminsi ine baragwiriwe n’ikirombe giherereye mu gace ka Penhalongato muri Zimbabwe, bakuwemo bagihumeka umwuka w’abazima, ibintu batunguye kandi bikanashimisha benshi.

Iki kirombe giherereye muri aka gace ka Penhalongato kari mu Bilometero 270 uvuye mu Murwa Mukuru wa Harare, cyagwiriye abantu ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Inzego z’umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abantu bari bamaze iminsi ine bararidukiwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, bamaze gutabarwa bose ari bazima.

Icyakora Minisitiri w’Mbucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Zimbabwe, Soda Zhemu yatangaje ko nubwo batabawe batarashiramo umwuka, ariko barembye kuko bari banamaze guta ubwenge kubera kubura umwuka.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X, agaragaza aba bantu bamaze kuvanwa muri iki kirombe, buzuyeho urwondo ku buryo utareba umuntu ngo umumenye.

Iyi mpanuka yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize, ubwo aba bakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Redwing Gold Mine umusozi wabaridukiragaho bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.

Kuva icyo gihe, abakomoka mu miryango y’abaridukiweho n’iki kirombe bahise bava mu ngo zabo, bajya ku kirombe giherereye mu gace ka Penhalongato, aho birirwaga bakanaharara basaba Leta kugira icyo ikora. Leta ya Zimbabwe yatangaje ko iyi mpanuka yatewe  \n’umutingito wabaye muri ako gace.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Kigali: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 40

Next Post

Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza

Related Posts

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria, yitabye Imana ku myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, nyuma y’ukwezi kumwe Edgar...

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza

Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.