Ibyabaye ku bamaze iminsi 4 baragwiriwe n’ikirombe ni nk’igitangaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 15 bari bamaze iminsi ine baragwiriwe n’ikirombe giherereye mu gace ka Penhalongato muri Zimbabwe, bakuwemo bagihumeka umwuka w’abazima, ibintu batunguye kandi bikanashimisha benshi.

Iki kirombe giherereye muri aka gace ka Penhalongato kari mu Bilometero 270 uvuye mu Murwa Mukuru wa Harare, cyagwiriye abantu ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Inzego z’umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abantu bari bamaze iminsi ine bararidukiwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, bamaze gutabarwa bose ari bazima.

Icyakora Minisitiri w’Mbucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Zimbabwe, Soda Zhemu yatangaje ko nubwo batabawe batarashiramo umwuka, ariko barembye kuko bari banamaze guta ubwenge kubera kubura umwuka.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X, agaragaza aba bantu bamaze kuvanwa muri iki kirombe, buzuyeho urwondo ku buryo utareba umuntu ngo umumenye.

Iyi mpanuka yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize, ubwo aba bakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Redwing Gold Mine umusozi wabaridukiragaho bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.

Kuva icyo gihe, abakomoka mu miryango y’abaridukiweho n’iki kirombe bahise bava mu ngo zabo, bajya ku kirombe giherereye mu gace ka Penhalongato, aho birirwaga bakanaharara basaba Leta kugira icyo ikora. Leta ya Zimbabwe yatangaje ko iyi mpanuka yatewe  \n’umutingito wabaye muri ako gace.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru