Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyabaye ku mugabo birababaje ariko ababibonye bose babivuganaga urwenya rwinshi

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyabaye ku mugabo birababaje ariko ababibonye bose babivuganaga urwenya rwinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo bivugwa ko yirukaga acitse amaze kwiba inzoga muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yagonzwe n’imodoka imwangiza kimwe mu bice by’ibanga bye, byatumye bamwe mu babyiboneye babara iyi nkuru bashyiramo urwenya ko n’iyo yarokoka atazongera kureba ku ibanga ry’abakuze.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, aho bivugwa ko ari abagabo batatu bibye inzoga bakiruka bacika, ariko umwe akaza guhura n’uruva gusenya ubwo yageraga mu masangano y’umuhanda werecyeza mu Gatsata, imodoka igahita imwahuranya.

Umwe mu babibonye wari muri Nyabugogo, yavuze ko abagabo babiri babanje kwambuka Feux-rouge, zikaza guhita zirekura undi atarambuka, agishinga ikirenge mu muhanda, ibi bimenyetso byo mu muhanda biba bihaye uburenganzira imodoka kugenda, imwe muri zo ihita imukubita.

Umwe muri aba baturage yagize ati « Ubugabo bwe bwashizeho. Simbizi niba abaganga bari busanasane, barebe uko babigenza basanasane ariko simbizi ko bari bubishobore. »

Undi we avuga ko uretse kuba uyu mugabo yangiritse ubugabo, nta n’icyizere cyo kubaho, kuko imodoka yamwangije cyane.

Ati «Ubugabo bwangiritse sinzi ko yanabaho, na kuriya ari gutera biragoye ko yabaho, hano mu bugabo he hacukunyutse cyane. »

Abandi bo bavuga ko ubugabo bw’uyu mugabo wagonzwe n’imodoka, bwacitse ku buryo n’iyo yabaho atazagira icyo yongera kwimarira mu bijyanye no mu buriri.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugabo yagonzwe n’imodoka koko nyuma yo gukora ubujura.

Ati « Umwe yashikuje undi icupa yambukiranyije umuhanda, imodoka iramugonga. »

Mu bice byo mu Mujyi wa Kigali birimo n’aha hahurira abantu benshi nka Nyabugogo, hakunze kugaraga ubwambuzi nk’ubu bw’abantu bashikuza abandi ibyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + thirteen =

Previous Post

Perezida Kagame yakiniye u Rwanda mu mukino ufungura Sitade yitiriwe rurangiranwa Pelé

Next Post

Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.