Umugabo bivugwa ko yirukaga acitse amaze kwiba inzoga muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yagonzwe n’imodoka imwangiza kimwe mu bice by’ibanga bye, byatumye bamwe mu babyiboneye babara iyi nkuru bashyiramo urwenya ko n’iyo yarokoka atazongera kureba ku ibanga ry’abakuze.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, aho bivugwa ko ari abagabo batatu bibye inzoga bakiruka bacika, ariko umwe akaza guhura n’uruva gusenya ubwo yageraga mu masangano y’umuhanda werecyeza mu Gatsata, imodoka igahita imwahuranya.
Umwe mu babibonye wari muri Nyabugogo, yavuze ko abagabo babiri babanje kwambuka Feux-rouge, zikaza guhita zirekura undi atarambuka, agishinga ikirenge mu muhanda, ibi bimenyetso byo mu muhanda biba bihaye uburenganzira imodoka kugenda, imwe muri zo ihita imukubita.
Umwe muri aba baturage yagize ati « Ubugabo bwe bwashizeho. Simbizi niba abaganga bari busanasane, barebe uko babigenza basanasane ariko simbizi ko bari bubishobore. »
Undi we avuga ko uretse kuba uyu mugabo yangiritse ubugabo, nta n’icyizere cyo kubaho, kuko imodoka yamwangije cyane.
Ati «Ubugabo bwangiritse sinzi ko yanabaho, na kuriya ari gutera biragoye ko yabaho, hano mu bugabo he hacukunyutse cyane. »
Abandi bo bavuga ko ubugabo bw’uyu mugabo wagonzwe n’imodoka, bwacitse ku buryo n’iyo yabaho atazagira icyo yongera kwimarira mu bijyanye no mu buriri.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugabo yagonzwe n’imodoka koko nyuma yo gukora ubujura.
Ati « Umwe yashikuje undi icupa yambukiranyije umuhanda, imodoka iramugonga. »
Mu bice byo mu Mujyi wa Kigali birimo n’aha hahurira abantu benshi nka Nyabugogo, hakunze kugaraga ubwambuzi nk’ubu bw’abantu bashikuza abandi ibyabo.
RADIOTV10