Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Ibyamamare Will Smith n’umugore we bagaragaye mu ruhame bwa mbere mu mezi atandatu

Ibyamamare Will Smith n’umugore we bagaragaye mu ruhame bwa mbere mu mezi atandatu

Ibyamamare muri sinema, Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, bavuzweho kugirana ibibazo mu rushako rwabo, bagaragaye bari kumwe mu ruhame ku nshuro ya mbere mu mezi atandatu.

Will Smith w’imyaka 57 uzwi muri filimi Bad Boys, ndetse n’umugore we Jada Pinkett Smith w’imyaka 54 wamamaye Matrix, basangiye ifunguro nk’umuryango ryamaze amasaha ane i Nobu Malibu, aho bivugwa ko bariho baganira ku by’urushako rwabo.

Aba bombi bari kumwe n’umuhungu wabo Jaden w’imyaka 27, hamwe n’umuhungu wa Will, Trey w’imyaka 33, kuva yashyingiranwa bwa mbere na Sheree Zampino w’imyaka 58. Nyina wa Smith w’imyaka 89, Caroline, na we yari yitabiriye.

Pinkett yari yambaye ikoti rirerire ry’umukara n’ijipo ya Louis Vuitton. Yari anateze igitambaro cy’umukara mu mutwe kandi yitwaje isakoshi nini.

Uyu mukinnyikazi wa filimi waherukaga kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we muri Mutarama, yari anambaye amaherena manini y’uruziga ndetse n’imikufi ibiri mu gatuza.

Will Smith n’umugore we bagarutsweho cyane ubwo uyu mugabo yakubitaga urushyi umunyarwenya rurangiranwa Chris Rock ubwo habaga ibirori byo gutanga bihembo bya Oscars byo muri 2022. Icyo gihe yamukubise urushyi amuziza gutera urwenya ku mugore we kubera uburyo yari yarogoshe umusatsi yarawumazeho.

Uko Jada Pinkett Smith yari yambaye
Umugabo we Will Smith na we ni uko yari yambaye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =