Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Rayon Sports y’Abagore (Rayon Sports WFC) yegukanye igikombe cy’Amahoro kiri mu marushanwa akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse iranagishyikirizwa ariko birangira itagitahanye, kuko yagisubije FERWAFA ku mpamvu zaje gutahurwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo kunyagira Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.
Ubwo ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports y’abagore ndetse bari kwishimira iki gikombe bari bamaze kwegukana ku nshuro yabo ya mbere bazamutse mu cyiciro cya mbere, iki gikombe cyatangiye gushwanyagurika ndetse ibice byacyo bitangira gutandukana.
Byatumye abari bahagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bafata umwanzuro wo kugisubizayo bakazabashakira ikindi.
Uretse aka gashya karanze uyu munsi, nanone Mukandayisenga Jeanine watsindiye Rayon Sports ibitego bine muri uyu mukino, byarangiye adacyuye umupira nk’uko biteganywa ku mukinnyi watsinze ibitego biri hejuru ya bitatu mu mukino umwe, ahubwo abwirwa ko bitari byateganyijwe.
Gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwo bwahise bufata icyemezo, abari ari bwo bumwiherra umupira wo kuzajya yibukiraho ko byibuze yatsinze ibitego biri hejuru ya bitatu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Iyi kipe ya Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro kiyongera ku cya Shampiyona, mu gihe uyu mwaka ari wo wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10