Monday, September 9, 2024

BREAKING: Guverinoma yavuze ku makuru y’uwa mbere uturutse mu Bwongereza woherejwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Umunyafurika wari uri mu Bwongereza, yabaye umwimukira wa mbere woherejwe mu Rwanda uturutse ku Mugabane w’u Burayi.

Ni amakuru yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Bernard Mukuralinda yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko uwageze mu Rwanda ari Umunyafurika wifuje koherezwa ku bushake bwe, nyuma y’uko ibyangombwa byamwemereraga kuba ari mu Bwongereza birangiye.

Aya makuru yari yabanje gutangazwa n’Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, cyavuze ko uyu Mwimukira wa mbere wari mu Bwongereza woherejwe mu Rwanda, yoherejwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 29 Mata 2024.

Iki gitangazamakuru cyanavugaga ko uyu woherejwe ari umugabo ukomoka muri Afurika, yoherejwe ahawe ibihumbi 3 by’Ama Pounds, yoherejwe ku bushake bwe ndetse ko yazanywe mu ndege isanzwe itwara abagenzi.

Amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, avuga ko bamwe mu bimukira n’abashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

Aya masezerano yasinywe bwa mbere muri Mata 2022, ashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta [Rwanda] n’uwari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Priti Patel.

Aya masezerano yari yashyizweho umukono, bwa mbere, yaje guhura n’imbogamizi zari zishingiye ku byavugwaga ko biburamo, ndetse n’abayanengaga, byaje no gutuma hari abitabaza Inkiko zirimo izo mu Bwongereza n’iz’i Burayi.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, hasinywe amasezerano avuguruye, yasubizaga ibibazo byose byari byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwari rwatesheje agaciro amasezerano ya mbere.

Mu kwezi gushize, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje aya masezerano, yemeza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abimukira bavuye mu Bwongereza, ndetse yanemejwe n’Ubwami bw’iki Gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yari aherutse gutangaza ko indege ya mbere izazana abimukira ba mbere barebwa n’aya masezerano, izaza mu byumweru biri hagati y’10  na 12 biri imbere.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Bernard Mukuralinda we yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwo rwiteguye kwakira abimukira cyangwa abashaka ubuhungiro barebwa n’iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Mu kiganiro yatanze nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeye uyu mugambi, Mukuralinda yari yagize ati “U Rwanda ruriteguye, n’ejo baje twabakira. Ejo mvuga ntabwo ari bya bindi byo kuvuga bya Kinyarwanda, ejo ku wa Gatatu, bafashe indege iri joro, mu gitondo bakagera i Kanombe twabakira.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts