Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’igisagirane ubwo yari amaze kurahirira kwitwa Umunyarwanda, arapfukama, ubundi yubura amaso mu kirere ashima ‘Allah’, ibintu byanakoze benshi ku mutima. Hamenyekanye icyatumye agaragaza aya marangamutima.

Ni Muhemedi Salehe akaba umwe mu banyamahanga 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yabuherewe rimwe n’Umukinnyi wa Filimi w’ikirangirire, Winston Duke wakinnye muri filimi izwi na benshi ya ‘Black Panther’.

Byari ibyishimo kuri aba banyamahanga ubu bamaze kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, bakaba bafite uburenganzira bungana n’ubwa Bene Kanyarwanda.

By’umwihariko Muhemedi Salehe ukomoka mu Buhindi, we yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yari amaze kurahirira ku ibendera ry’u Rwanda ko abaye Umunyarwanda.

Mu kugaragaza ibyiyumviro bye, Muhemedi Salehe yapfukamye hasi ku butaka bw’u Rwanda, ashyiraho agahanga, bimenyerewe ku bo mu idini ya Islam, ubundi areba hejuru, azamura amaboko, agaragaza amashimwe.

Benshi mu babonye amafoto y’uyu Munyarwanda, ukomoka mu Buhindi, na bo bakozwe ku mutima n’uburyo yagaragaje amarangamutima, bavuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rwishimirwa aka kageni.

Mutsinzi Antoine uyobora Akarere ka Kicukiro, kanakorewemo iri rahira, yavuze ko yaganiriye na Muhemedi Salehe, agahishura icyamuteye ibi byishimo byo kuba yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Mutsinzi ati “Tuganira we yambwiye ko yatekerezaga ko bitoroshye kuba yabona ubwenegihugu kuko hari n’ubwo ibindi Bihugu bidapfa kubutanga ku bantu bakuze ariko ngo yatunguwe n’uko u Rwanda rwabumuhaye ndetse mu buryo butatinze.”

Uyu Muyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yavuze ko nubwo atamaranye umwanya munini na Muhemedi Salehe, ariko ibyishimo yagaragaje “byaturutse ku kuba azi ko ko kubona ubwenegihugu bitoroshye ariko kuba u Rwanda rwita kuri buri wese, ngo yatekerezaga ko bitashobokaga kububona.”

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Rusanganwa Jean Damascene yavuze ko gusubiza umuntu wasabye Ubwenegihugu bw’u Rwanda, bitagira igihe runaka, ahubwo ko bishobora gutinda cyangwa bikihuta bitewe na dosiye ye cyangwa impamvu akwiye ubwo bwenegihugu.

Yagize ati “Nta tegeko riteganya ngo bizamara igihe runaka, kuko bishobora gutinda bitewe n’uko usabye abantu bakimwigaho bagikeneye kumenya ni muntu ki? n’inyungu afite ku Gihugu, hakaba n’ubikora asanzwe azwi n’ibikorwa bye.”

Yarahiriye kuba Umunyarwanda
Byamuteye ibyishimo by’igisagirane
Ashimira Allah

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + five =

Previous Post

Inyamaswa zigeze kuzengereza ikiremwamuntu zongeye gutera ikikango i Burayi

Next Post

Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

Federasiyo yayoborwaga n'uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.