Umwe mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’igisagirane ubwo yari amaze kurahirira kwitwa Umunyarwanda, arapfukama, ubundi yubura amaso mu kirere ashima ‘Allah’, ibintu byanakoze benshi ku mutima. Hamenyekanye icyatumye agaragaza aya marangamutima.
Ni Muhemedi Salehe akaba umwe mu banyamahanga 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yabuherewe rimwe n’Umukinnyi wa Filimi w’ikirangirire, Winston Duke wakinnye muri filimi izwi na benshi ya ‘Black Panther’.
Byari ibyishimo kuri aba banyamahanga ubu bamaze kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, bakaba bafite uburenganzira bungana n’ubwa Bene Kanyarwanda.
By’umwihariko Muhemedi Salehe ukomoka mu Buhindi, we yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yari amaze kurahirira ku ibendera ry’u Rwanda ko abaye Umunyarwanda.
Mu kugaragaza ibyiyumviro bye, Muhemedi Salehe yapfukamye hasi ku butaka bw’u Rwanda, ashyiraho agahanga, bimenyerewe ku bo mu idini ya Islam, ubundi areba hejuru, azamura amaboko, agaragaza amashimwe.
Benshi mu babonye amafoto y’uyu Munyarwanda, ukomoka mu Buhindi, na bo bakozwe ku mutima n’uburyo yagaragaje amarangamutima, bavuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rwishimirwa aka kageni.
Mutsinzi Antoine uyobora Akarere ka Kicukiro, kanakorewemo iri rahira, yavuze ko yaganiriye na Muhemedi Salehe, agahishura icyamuteye ibi byishimo byo kuba yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Mutsinzi ati “Tuganira we yambwiye ko yatekerezaga ko bitoroshye kuba yabona ubwenegihugu kuko hari n’ubwo ibindi Bihugu bidapfa kubutanga ku bantu bakuze ariko ngo yatunguwe n’uko u Rwanda rwabumuhaye ndetse mu buryo butatinze.”
Uyu Muyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yavuze ko nubwo atamaranye umwanya munini na Muhemedi Salehe, ariko ibyishimo yagaragaje “byaturutse ku kuba azi ko ko kubona ubwenegihugu bitoroshye ariko kuba u Rwanda rwita kuri buri wese, ngo yatekerezaga ko bitashobokaga kububona.”
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Rusanganwa Jean Damascene yavuze ko gusubiza umuntu wasabye Ubwenegihugu bw’u Rwanda, bitagira igihe runaka, ahubwo ko bishobora gutinda cyangwa bikihuta bitewe na dosiye ye cyangwa impamvu akwiye ubwo bwenegihugu.
Yagize ati “Nta tegeko riteganya ngo bizamara igihe runaka, kuko bishobora gutinda bitewe n’uko usabye abantu bakimwigaho bagikeneye kumenya ni muntu ki? n’inyungu afite ku Gihugu, hakaba n’ubikora asanzwe azwi n’ibikorwa bye.”
RADIOTV10