Umuntu umwe yasize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ihene 200, zirimo 30 na zo zayipfiriyemo, ubwo yari igeze ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru mu Karere ka Karongi.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Rufumberi mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita, yari itwaye aya matungo iyajyanye mu ijoso rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi mpanuka yahitanye umwe mu bantu batatu bari bayirimo, aho uwayisizemo ubuzima ari uwitwa Alexandre w’imyaka 30, mu gihe uwari uyitwaye n’umugore we bo bayirokotse bagakomereka byoroheje.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi.
SP Kayigi avuga ko uwari utwaye iyi modoka yananiwe gukata muri ririya korosi riri ahiswe kuri Dawe uri mu Ijuru “agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu.”
Yagize ati “Muri iyi mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka byoroheje abantu babiri harimo n’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kuko impanuka ziri kuba muri iki gihe zikunze guturuka ku miyoborere mibi y’abashoferi, akabasaba ko bakwiye kujya baruhuka bagatwara ari uko bameze neza.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko nyuma y’iyi mpanuka inzego zihutiye kuhagera, zigahita zihamagara Ibitaro bya Mugonero kugira ngo bitange ubutabazi.
Yagize ati “nyuma bajyanana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari byoroheje. Umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”
Uyu muyobozi avuga ko umuryango wa nyakwigendera utaramenyekana, gusa irangamuntu yari afite igaragaza ko yayifatiye mu Karere ka Kayonza, banatangiye kuvugana n’abaho kugira ngo bamenye umuryango we.
RADIOTV10