Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku mpanuka y’imodoka yarimo ihene 200 yaberye kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibyamenyekanye ku mpanuka y’imodoka yarimo ihene 200 yaberye kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’

Photo/Imvaho Nshya

Share on FacebookShare on Twitter

Umuntu umwe yasize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ihene 200, zirimo 30 na zo zayipfiriyemo, ubwo yari igeze ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru mu Karere ka Karongi.

Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Rufumberi mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita, yari itwaye aya matungo iyajyanye mu ijoso rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.

Iyi mpanuka yahitanye umwe mu bantu batatu bari bayirimo, aho uwayisizemo ubuzima ari uwitwa Alexandre w’imyaka 30, mu gihe uwari uyitwaye n’umugore we bo bayirokotse bagakomereka byoroheje.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi.

SP Kayigi avuga ko uwari utwaye iyi modoka yananiwe gukata muri ririya korosi riri ahiswe kuri Dawe uri mu Ijuru “agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu.”

Yagize ati “Muri iyi mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka byoroheje abantu babiri harimo n’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kuko impanuka ziri kuba muri iki gihe zikunze guturuka ku miyoborere mibi y’abashoferi, akabasaba ko bakwiye kujya baruhuka bagatwara ari uko bameze neza.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko nyuma y’iyi mpanuka inzego zihutiye kuhagera, zigahita zihamagara Ibitaro bya Mugonero kugira ngo bitange ubutabazi.

Yagize ati “nyuma bajyanana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari byoroheje. Umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”

Uyu muyobozi avuga ko umuryango wa nyakwigendera utaramenyekana, gusa irangamuntu yari afite igaragaza ko yayifatiye mu Karere ka Kayonza, banatangiye kuvugana n’abaho kugira ngo bamenye umuryango we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + nineteen =

Previous Post

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Next Post

Abagombaga gusezerana barembeye mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi none abaturanyi bashobewe

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

IZIHERUKA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagombaga gusezerana barembeye mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi none abaturanyi bashobewe

Abagombaga gusezerana barembeye mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi none abaturanyi bashobewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.