Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

radiotv10by radiotv10
25/12/2025
in AMAHANGA
0
Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35 barakomereka.

Icyo gisasu cyaturitse ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ahagana saa kumi n’ebyiri, mu gihe  bari bateraniye mu masengesho ya nimugoroba. Abatangabuhamya babwiye  ibitangazamakuru mpuzamahanga  ko iryo turika ryabereye mu gace ka Gamboru Market, ahari hateraniye abantu benshi.

Polisi ya Leta ya Borno ivuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekana ko iki gitero gishobora kuba cyakozwe n’umwiyahuzi. Umuvugizi wa polisi, Nahum Daso, yavuze ko aho byabereye hagaragaye ibisigazwa bigaragaza ko ari igitero cy’abiyahuzi, gusa yongeraho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ukuri.

Inzego z’umutekano zatangiye gusaka ako gace ka Maiduguri mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibindi bisasu byaba byaratezwe.

Nta mutwe urigamba iki gitero kugeza ubu, ariko Maiduguri ni umwe mu mijyi imaze igihe kinini yibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’ishami rya Islamic State West Africa Province (ISWAP).

Ukwigomeka mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria bumaze imyaka irenga 15, kwahitanye abantu barenga ibihumbi 40, ndetse butuma abarenga miliyoni ebyiri bava mu byabo, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 11 =

Previous Post

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Next Post

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Related Posts

by radiotv10
25/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.