Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

radiotv10by radiotv10
21/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibyemezo byatangajwe na Guverinoma y’iki Gihugu byafatiwe uyu Munyapolitiki wabaye Perezida, ishingiye ku byo yise ibihuha ko yaba ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Ferdinand Kambere, yabitangaje agira icyo avuga ku byemezo byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba n’uw’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.

Uyu Munyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et le Développement) rya Joseph Kabila, arashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi “Guhimba amakuru adasanzwe” bugamije kuyobya rubanda, no guhishira amarorerwa no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Ferdinand Kambere yavuze ko “Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agomba kubimenya neza, yaribeshye cyane: Ese ni inde wabonye n’amaso ye Kabila i Goma? Ni inde wabonye amafoto ye muri uyu Mujyi? Tubabajwe no kuba ubutegetsi buriho bufata ibyemezo bushingiye ku bihuha bwo bwihimbiye ubwabwo, bigamije kubangamira ishyaka ritavuga rumwe na bwo n’umuntu ku giti cye, nta bimenyetso bufatika bushingiyeho.”

Uyu muyobozi mu Ishyaka rya Kabila uvuga ko bababajwe no kuba Igihugu cyabo kiri kurindimurwa n’ubutegetsi buriho bwa UDPS no kuba bukomeje guhonyora amahame ya Demokarasi.

Guverinoma ya DRC kandi yafashe icyemezo cyo gufungura ikirego cyo gukurikirana Joseph Kabila mu butabera ndetse na bamwe mu bo bavugwaho gufatanya gufasha umutwe wa M23, ndetse ikaba yafatiriye imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa, ndetse inahagarika ibikorwa bya PPRD mu Gihugu hose, n’ingendo za bamwe mu bayobozi b’iri shyaka rya Kabila.

Ferdinand Kambere avuga ko ibi byemezo bya Guverinoma binyuranyije n’amategeko, kandi bigaragaza ubutegetsi bw’igitugu, byerekana ko “Tshisekedi ashaka kwishyiriraho Repubulika agendeye ku bitekerezo by’uko atekereza.”

Avuga ko ibi byemezo byafatiwe PPRD, bishingiye ku kuba iri shyaka ryaranze kwitabira imigambi yatangijwe na Perezida Tshisekedi igamije kwigarurira indi mitwe ya Politiki kugira ngo itarwanya ibitaboneye biriho biba muri iki Gihugu. Ati “Ntituzemera ko badutera ubwoba.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 1 =

Previous Post

Ingabo za Mozambique zabwiye iz’u Rwanda icyo zizishimira

Next Post

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.