Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rutesheje agaciro gahunda yasinywe hagati ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira, bamwe mu bagize Guverinoma yacyo bagaragaje ko bifuza ko uko byagenda kose iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa. Twibukiranye ibyatangajwe mbere na nyuma y’iki cyemezo, n’igishobora kuzavamo.
Gutsindwa mu rubanza u Bwongereza bwari bumazemo umwaka n’amezi atanu; birasa n’ibitaraje bitunguranye kuri Guverinoma y’u Bwongereza, hagendewe ku ibaruwa ya Suella Braverman umaze iminsi itatu akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu cy’u Bwongereza.
Ku munsi wabanjirije isomwa ry’iki cyemezo, Braverman yari yaciye amarenga ko u Bwongereza bugomba gutsindwa kubera ko Minisitiri w’Intebe yanze gufata imyanzuro iha ubwigenge uyu mugambi bagiranye n’u Rwanda.
Mu ibaruwa ye, yagize ati “Nakubwije ukuri kuva ku munsi wa mbere ko nutava mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu; kuko uburyo bwizewe kandi bwihuse bwo gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye n’u Rwanda ari ugukumira urwo rukiko n’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu kutubuza ububasha bwo kujyana abatemerewe kuba mu Bwongereza. Ako kanya umugambi wacu wahita ufatwa nk’uwihutirwa kuruka ibindi.”
Yakomeje agira ati “Kubyanga kwawe ntabwo ari ukwica amasezerano gusa, ahubwo ni ukugambanira icyizere wahaye Igihugu kandi wakabaye ukora ibishoboka byose ugahagarika ubwato.”
Icyizere kiracyahari
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko uhuje neza n’ibyo uyu muyobozi yanditse muri iyi baruwa isezera ku nshingano zarimo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bagiranye n’u Rwanda; Keir Rodney Starmer uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko Minisitiri w’Intebe agomba gusaba imbabazi z’uko yapfushije ubusa imisoro y’abaturage ayishora mu mugambi udashoboka.
Yagize ati “Yaburiwe inshuro nyinshi ko ibi bitazakunda. Ubu aragaragaye kuko imwe mu nkingi z’imitegekere ye irapfuye. Ese ubu ntagomba gusaba imbabazi Igihugu ko yapfushije ubusa miliyoni 140 z’amapound z’imisoro y’abaturage kugira ngo amare iki gihe cyose mu kazi ntacyo akora.”
Rishi Sunak wari umwicaye imbere, yahise asubiza uyu munyapolitiki, yisanze inama yahawe n’umukozi aherutse kwirukana muri Guverinoma ye, avuga ko agiye kubishira mu bikorwa; kandi ngo ntibizarerenza muri Gicurasi 2024 abimukira ba mbere bataragera i Kigali.
Yagize ati “Sinzemera ko inkinko z’amahanga zihagarika indege. Urukiko rw’u Burayi nirushaka kwitambika aya masezerano; niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege zihaguruke. Sinzabyemera. Kuko sinemera ko hari umuntu utekereza ko amasezerano y’ubumwe bw’u Burayi ajyanye no kurengera uburanganzira bwa muntu yari agamije kubuza Inteko Ishinga Amategeko yigenga kujyana abimukira mu Gigihugu gitekanye kandi cyubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Ni yo mpamvu nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkureho inzitizi zose kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa nk’uko byateganyijwe ko indege za mbere zizabajyana mu muhindo w’umwaka utaha.”
Minisitiri mushya ushinzwe umutekano imbere mu Gihugu, James Spencer Cleverly umaze iminsi itatu mu nshingano, yavuze ko izi mpinduka zitagamije inyungu za politike, icyakora bagenzi be bahise bamuha inkwenene.
Yagize ati “Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe byagaragara ko amategeko y’imbere mu Gihugu abangamiye uyu mugambi; yiteguye kuyahindura, ariko nagiraga ngo mbabwire ko tudashyize imbere ibyifuzo bitari ngomba kubera inyungu za politiki. Turashaka gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye n’u Rwanda.”
Mu mahitamo atatu u Bwongereza bwari busigaranye bwakomatanyije abiri yose agamije gushyira mu bikorwa amazerano bagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022.
Hiyongereyeho ingingo yo guhindura imiterere y’aya masezerano ku buryo uzayagiraho ikibazo atazongera gutekereza inkiko, gusa bigomba kwemezwa n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
David NZABONIMPA
RADIOTV10