Umugabo ukurikiranyweho kuba yaragiye mu Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, yiyita Umupolisi uturutse i Kigali ubwo yari kumwe n’uwo yari yizeje kumufunguriza umuntu we ufunzwe, yemeye icyaha cyo kubeshya, icyakora ko yahoze ari Umupolisi akaza kwirukanwa.
Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rw’Ibanze rwa Nyagatare ari na ho yafatiwe, akurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ababeshya ko ari Umupolisi, azabafasha gufunguza abantu babo bafunze.
Yafashwe ari kumwe n’umuturage ufite musanzire we ufungiye icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, ubwo bajyaga Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, uyu mugabo avuga ko ari Umupolisi uturutse i Kigali.
Aba bombi bahise bahise batabwa muri yombi, ndetse ubu dosiye yabo ikaba yaramaze kwakirwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, buzamuregera Uruikiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bugira buti “Yinjiye mu Bushinjacyaha avuga ko ari umupolisi akorera i Kigali, bamubajije ibyangombwa arabibura ahita ashyikirizwa Ubugenzacyaha.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera ko yabeshye; agasobanura ko yahoze ari umupolisi nyuma akirukanwa mu kazi.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 281: Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa
Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10